Gusobanukirwa icyo ushaka gukora ni Urugendo Ukora Umunsi ku Munsi

Abanyeshuri benshi barangiza amashuri bibaza bati: “Ese nzakora iki mu buzima?” Nubwo hari ababa bafite intego zisobanutse, benshi ntibamenya aho batangirira. Intambwe ya mbere kandi ikomeye mu rugendo rwo gutegura ejo hazaza ni ukwimenya. Kwisuzuma bifasha umuntu kumenya imbaraga ze, intege nke, n’ ibyo akunda. Uko umuntu yiyumva nibyo bimufasha guhitamo umwuga cyangwa akazi kamukwiriye. Gusuzuma ubumenyi ku mwuga cyangwa icyo wifuza gukora, bigufasha kumenya ibyo ushoboye ndetse n’icyo wakora kugira ngo ugere aho ushaka.

Nyuma yo kwimenya, intambwe ikurikira ni ugusobanukirwa isoko ry’umurimo. Ni ubuhe bwoko bw’akazi buboneka muri iki gihe? N’akazi ki kazakomeza gukenerwa mu minsi iri imbere? Kugira amakuru ajyanye n’isoko ry’umurimo bituma umunyeshuri afata ibyemezo byubaka. Kwiga ku mwuga cyangwa umurimo runaka bigufasha gusobanukirwa icyo wakora, umushahara ushobora guhebwa ndetse n’ubumenyi n’ Amashuri akenewe. Ibi byose bituma ugira amahitamo meza, bikurinda guta igihe n’amafaranga mu bintu bitajyanye nibyo ushaka.

Iyo umaze kumenya akazi wifuza, intambwe ikurikiraho ni ugutegura amahugurwa cyangwa gushaka ubumenyi bujyanye n’icyo ushaka gukora. Ugomba gushishoza uhitamo ibyo ugomba kwiga cyangwa amahugurwa azagufasha kugera ku nzozi zawe. Ni ngombwa kureba niba abantu barangije ayo masomo babona akazi, n’uko binjiza. Si ngombwa buri gihe kujya mu mashuri gusa, kuko hari n’amahugurwa y’igihe gito cyangwa andi mashuri y’imyuga ashobora kugufasha gutangira akazi vuba.

Iyo ugeze aho ushaka gusaba akazi, ni ngombwa kugaragara neza. Ibi bisaba kuba ufite ibyangobwa byerekana uburambe ufite ndetse n’imyirondoro yawe isobanutse, ibaruwa isaba akazi yanditse neza, no kumenya uko witwara mu kiganiro cy’akazi. Abakoresha ntibareba amanota gusa, bareba n’ubushobozi bwo gukorana n’abandi, gutekereza ku bibazo no kwihangira udushya. Niba ushaka gutandukana n’abandi, ugomba kumenya ibyo abatanga akazi bashyira imbere.

Kandi, ntiwibagirwe kubaka umubano n’abandi (networking). Akazi konyine ntikakumenyekanishaku ahubwo abo mu korana umunsi ku wundi nibo bagufasha. Niyo mpamvu ari ngombwa kujya witabira inama, amahugurwa y’impuguke ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza. Buri ntambwe itegura indi, kandi ejo hawe hazaza harubakwa guhera none, binyuze mu bushishozi no kwiyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *