
Ku itariki ya 8 Gicurasi 2025, Kiliziya Gatolika ku isi yose yashimishijwe no kubona umwotsi wera ugaragara ku gisenge cya Chapelle ya Sistine, utangaza ko hatowe Papa mushya. Ni Robert Francis Prevost, wahawe izina rya Papa Leo wa XIV, akaba abaye Papa wa 267 mu mateka ya Kiliziya.
Papa mushya yavukiye i Chicago, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari bwo bwa mbere muri amateka y’isi Umunyamerika agizwe Papa. Yabaye Padiri mu muryango w’Abafurere ba Augustiniani, agakora ubutumwa muri Peru aho yagizwe umwepisikopi wa Chiclayo. Yagiye azamurwa mu nshingano kugeza aho Papa Francis yamugize Umuyobozi w’Ibiro bikuru bya Vatikani bishinzwe Abepiskopi (Dicastery for Bishops) mu 2023.
Izina yahisemo, Leo wa XIV, ryerekeza ku Papa Leo wa XIII uzwiho guharanira ubutabera n’uburenganzira bw’abakozi. Ibi bishobora gutanga icyizere ku rubyiruko, abakozi, n’abaharanira amahoro.
Kiliziya Gatolika ikomeje gutegereza ijambo rye rya mbere, rikazaba rikomeye ku cyerekezo gishya azaha isi n’umuryango w’abemera.
Turamwifuriza ishya n’ihirwe mu murimo we wera.
