Hasinywe amasezerano y’imyaka 15 mu ishoramari rya miliyoni $190 i Musanze

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli (RMB), yasinyanye amasezerano y’imyaka 15 n’uruganda rwa CIMERWA Plc agamije ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.ayo masezerano azafasha mu kubaka uruganda rukora clinker mu karere ka Musanze aho ruzatwara asaga miliyoni 190 z’amadolari ya amerika angana n’asaga miliyari 240 z’amafaranga y’u Rwanda.uyu mushinga uteganyijweho inyungu nyinshi zirimo kugabanya itumizwa mu mahanga ryabimwe mubikoresho byifashishwa bakora isima, guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu kongera imirimo ihabwa abaturage,Kunoza ibikorwa remezo by’ingenzi,nogushyira mu bikorwa ubucukuzi burambye burengera ibidukikije.

Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye i Kigali witabirwa n’abayobozi bakuru barimo abahagarariye RDB, RMB na CIMERWA Plc. uyu ni umwe mu mishinga minini izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu ishoramari rirambye no gushyigikira icyerekezo cy’igihugu 2050.uyu mushinga kandi ujyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere inganda n’ishoramari rishingiye ku mutungo kamere w’u Rwanda, bigakorwa mu buryo burengera ibidukikije kandi buhamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *