
Bwana Manoj Skariah, Umuyobozi Mukuru wa Home Point
Home Point, kompanyi imaze kumenyekana mu gutanga ibikoresho by’imbere mu nzu n’ibindi bikoresho byiza, yafunguye ku mugaragaro ishami rishya riherereye mu karere ka Kicukiro. Ubuyobozi buvuga ko iri shami ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwegera abakiliya no gutanga serivisi zinoze mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bwana Manoj Skariah, Umuyobozi Mukuru wa Home Point, yavuze ko iri shami rishya rifite intego yo kwegereza abaturage serivisi zijyanye n’icyerekezo cya Home Point cyo gutanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge mu buryo buboroheye.
“Iri shami si ukwiyongera gusa, ahubwo ni igice cy’ingenzi mu mugambi mugari tugamije; kwegereza abaturage ibyo bakeneye, tubaha serivisi zihuse kandi zinoze,” Bwana Manoj Skariah yagize ati.
Iri shami rizafasha abatuye mu bice bya Kicukiro n’ahazengurutse kubona ibikoresho by’imyubakire, ibikoresho by’ubwiza bwo mu rugo n’ibindi byinshi bitagombye kujya kure cyangwa gutegereza igihe kirekire.
Abaturage ndetse n’abakiriya basanzwe ba Home Point bashimye iki gikorwa, bavuga ko ari igisubizo ku kibazo cy’aho babonera serivisi hafi y’aho batuye.
Ishami rya Kicukiro ryongeye kwerekana ko Home Point itazuyaza gushora imari no gutanga ibisubizo bihamye ku isoko ryo mu Rwanda, rihora rikura.