Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo ibikorwa bya Hotel Chateau Le Marara, nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya ruyemerera gukora nk’uko biteganywa n’amategeko agenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda. Ibi byemejwe n’itangazo RDB yashyize hanze ku wa 21 Nyakanga 2025, risobanura ko ibikorwa by’iyi hoteli bihagaritswe guhera tariki ya 22 Nyakanga 2025.

Iri hagarikwa rije rikurikiye ibihe byaranzwe n’ivugwa rikomeye ku mbugankoranyambaga, aho abari bitabiriye ubukwe bwa Miss Naomi bagaragaje ko batishimiye imitangire ya serivisi muri iyo hoteli. Hari amafoto n’amashusho byagiye bigaragara ku mbuga nka Instagram, X (Twitter) na Facebook, bikomoza ku mikorere mibi, imitungo y’abashyitsi ititaweho, serivisi zigeze nabi ndetse n’abakozi batitwaye neza mu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Mu kwihagararaho, ubuyobozi bwa Chateau Le Marara bwari bwaragejeje ikirego muri RIB bushinja indi couple yakiriye serivisi muri hoteli kutishyura neza. Bwakomeje buvuga ko iyo couple yakoresheje ibyo binyoma biri ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yirengagize inshingano zayo zo kwishyura serivisi yari yahawe. Ibi byateje impaka ndende ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu kwibasira ibigo, ariko nanone binagaragaza uko ibyo bigo bikwiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, cyane cyane iyo bigejejwe ku rwego rwo kwakira ibirori by’abanyacyubahiro n’abantu benshi.
RDB yavuze ko igenzura ryayo ryagaragaje ko Hotel Chateau Le Marara yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nta ruhushya ruyemerera gukora nk’ikigo cy’ubukerarugendo yari ifite. RDB yashimangiye ko ibikorwa byose byo kwakira abantu, gutanga amafunguro, cyangwa gutanga serivisi z’ubukerarugendo bigomba gukorwa n’abujuje ibisabwa n’amategeko, kandi bafite uruhushya rukwiriye.
Gufunga iyi hoteli by’agateganyo bije ari igisubizo cy’ubuyobozi bwo kurengera uburenganzira bw’abakiriya, kurinda isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse no kurwanya ibikorwa by’imikorere y’amakabyankuru n’imyumvire yo gukora nta bwisanzure mu mategeko. RDB yagaragaje ko izakomeza igenzura ku bigo byose bikora ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo, kugira ngo hamenyekane abakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi hakurikiranywe uko bikwiye
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere guteza imbere ubukerarugendo bufite ireme, bushingiye ku mutekano, ubunyamwuga no gukorera mu mucyo.
