Ibanga Rikomeye ku Buzima bwo Mu Mutwe: Ibyo Buri wese Akwiye Kumva Hakiri Kare

Igice kinini cy’indwara zo mu mutwe gitangira hakiri kare, aho hafi 50% by’abafite izo ndwara batangira kugaragaza ibimenyetso mbere y’imyaka 14, naho 75% bikagaragara mbere y’imyaka 25. Ubushakashatsi bugaragaza ko 10% by’abana n’urubyiruko bafite indwara zo mu mutwe. Ndetse ngo izo ndwara ni zimwe mu zitera ubumuga muri iyi myaka.

Kubera ingaruka zikomeye izi ndwara zizana muri rusanga, n’ingenzi kwirinda,kwivuza hakiri kare, ndetse no guhangana n’izi ndwara.

Hari isano rikomeye hagati y’imibereho y’abantu mu muryango n’ukuntu indwara zo mu mutwe zikura. Ubushakashatsi bwerekana ko mu muryango ufite ubusumbane bwinshi, hari ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye zo mu mutwe, harimo: kwiyahura, kwigunga ndetse n’ibindi bibazo by’imibereho nko gupfa ukiri muto ndetse no gutsirwa mu ishuri.

Kubona ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe biterwa n’iterambere ry’igihugu, aho ibihugu bikiri kwiteza imbere usanga bigira abantu benshi batagira ubuvuzi buhagije. Mu bihugu byateye imbere, 35% kugeza 50% by’abarwaye indwara zo mu mutwe nibo batabona ubuvuzi bonyine, mu gihe mu bihugu bikennye abagera kuri 76% batabona ubuvuzi. Ibi bigaragaza ko umubano w’abantu mu muryango ufitanye isano rikomeye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ikindi kibazo gishya ni “burnout,” aho abantu bamara umwanya munini mu kazi bakagira umunaniro ukabije w’umubiri n’umutwe, ndetse n’ihungabana riturutse ku kazi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryemeje ko “burnout” ari indwara y’imikorere y’umubiri n’umutwe iterwa n’umunaniro ukabije mu kazi kuva mu mwaka wa 2019. Ubu iri kuvugwa henshi mu bice byose.

Ku rundi ruhande, imbuga nkoranyambaga nka Instagram zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bantu bakiri bato. N’ubwo zari zigamije gutuma abantu bagira umubano n’abandi, zishobora no gutuma abantu bumva bari bonyine cyane, bikabatera ubwoba n’ubwigunge. Ubushakashatsi bwerekana ko uko ibibazo ku mbuga nkoranyambaga byiyongera ku kigero cya 10%, niko no kwigunga bizamuka ku kigero cya 13%. Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rukunze gukoresha izi mbuga cyane, bituma ruba mu kaga ko kwigunga ndetse no kwibasirwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga bituma biyumvamo kutitabwaho.

Ikigo AXA gifite inshingano zo gufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe:

  • Gukangurira abantu no gutanga amakuru y’ingenzi kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira no kuvura neza indwara zo mu mutwe, cyane cyane ahari ubushobozi bwo kuvura ariko hakaba ikibazo cy’uko abantu bativuza hakiri kare.
  • Guteza imbere ahakorerwa akazi hafasha abakozi kugira ubuzima bwiza bw’umubiri no mu mutwe.
  • Gushyigikira ubushakashatsi n’udushya mu buvuzi no mu mitekerereze, binyuze mu gutera inkunga imishinga y’inyigo n’iterambere rya sosiyete y’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *