Ibere rya Bigogwe ryatoranyirijwe guhabwa igihembo mu bukerarugendo ku isi 2025

IBERE RYA BIGOGWE, kimwe mu bigo bikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Rwanda, cyatoranyijwe mu bizahatanira igihembo kizwi nka Global Tourism Excellence Awards 2025.
Iki kigo cyagize amanota ya ★5 ku rubuga Tripadvisor, bituma cyemezwa nk’igikwiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Nta kiguzi gisabwa kugira ngo umuntu abe mu bahatanira ibi bihembo, kandi abatsinze bazahabwa amahirwe atandukanye nko kumenyekanisha ibikorwa byabo ku isi hose binyuze mu binyamakuru, imbuga nkoranyambaga, n’ibihembo byihariye birimo igikombe n’icyemezo kiranga ibikorwa byabo.
ni ibyishimo bikomeye bitewe n’uruhare Ibere rya Bigogwe rigira mu guteza imbere umuco nyarwanda n’ubukerarugendo buhamye cyane cyane bugaragaza imibereho n’ubwiza bw’inka.



