
Ku wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ibihugu bikomeye birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Ubuhinde byibasiwe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga gikomeye, ubwo urubuga ruzwi cyane mu bwenge bw’ubukorano rwa ChatGPT, rwatunguranye rukagwa ku buryo abarukoresha mu bice bitandukanye by’isi batabashije kurwinjiraho cyangwa gukora ibyo basanzwe barukoresha.
Iki kibazo cyatangajwe bwa mbere mu masaha y’igicamunsi, aho benshi mu bakoresha ChatGPT batangaga ibirego ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batabashije kubona ibisubizo cyangwa ko serivisi yenda gufunguka igahita ihagarara. Abakoreshaga uburyo bw’ubuntu ndetse n’abishyura (ChatGPT Plus) bose bagize ikibazo kimwe.
Abasesenguzi b’ikoranabuhanga batangaje ko iki kibazo cyahungabanyije cyane abakoresha ChatGPT babarirwa mu mamiliyoni, kuko ubu buryo bugezweho bukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi, ubuvuzi n’imiyoborere. Hari abari bari mu biganiro bikomeye cyangwa gutanga raporo byihuse bategereje igisubizo cyihuse, bagasanga serivisi ihagaze.
Muri ubwo bushakashatsi bwo kumenya icyateye ikibazo, urubuga Economic Times rwatangaje ko urwego rwa OpenAI, ruyobora ChatGPT, rwari rutaratangaza impamvu nyamukuru yateje iryo hagarara, gusa abantu benshi bahise bagana ubundi buryo nka Gemini ya Google, Grok ya X (Twitter), Claude ya Anthropic, ndetse na Perplexity.ai, mu gushaka igisubizo cyihuse cyabasimburira ChatGPT mu gihe irimo gukemurirwa ikibazo.
Nubwo iri hagarara ryaje ritunguranye, OpenAI yahise itangaza ko iri gukora uko ishoboye ngo isubize serivisi mu buryo busanzwe, kandi ko ibibazo byose bijyanye n’umutekano n’ubwizewe bw’amakuru biri gukurikiranwa n’inzobere zabo.
Iki gikorwa cyerekanye ukuntu isi y’iki gihe yegamiye cyane ku ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo ikibazo kimwe cya tekinike gishobora guhagarika ibikorwa by’abantu benshi mu buryo butunguranye.