Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryagabanyije igiciro cy’itike isanzwe ku mukino wa kimwe cya kabiri (1/2) cy’Irushanwa Mpuzamahanga ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane, rizahuza Chelsea yo mu Bwongereza na Fluminense yo muri Brazil.

Uwo mukino uteganyijwe kubera kuri MetLife Stadium, i East Rutherford, muri Leta ya New Jersey, ku wa Kabiri.Muri iki cyumweru gishize, itike y’uwo mukino yari igura 473.90$, ariko ubu yamanutse igera ku 13.40$ gusa, ni ukuvuga igabanuka rikabije ryarenze 97%.
FIFA ikoresha uburyo bwo guhindura ibiciro bijyanye n’uko isoko rihagaze (dynamic pricing), mu mikino yose 63 y’iri rushanwa.Ku rundi ruhande, umukino wa kimwe cya kabiri uzahuza ikipe y’i Burayi ya Paris Saint-Germain (PSG) na Real Madrid uteganyijwe ku wa Gatatu muri New Jersey, itike isanzwe yo kwinjira yatangiye kugurishwa kuri 199.60$.
F IFA iherutse no kugabanya igiciro cy’itike kuri 11.15$ ku mikino ya ¼ cy’irangiza yabereye i Orlando, Florida, hagati ya Fluminense na Al Hilal, ndetse no muri Philadelphia hagati ya Chelsea na Palmeiras.Ibi biciro bishya byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Athletic, cyemeza ko umubare w’abafana bajyaga kureba imikino myinshi y’iri rushanwa wakomeje kuba muke cyane, usibye imikino ya Real Madrid.Iyi kipe yo muri Espagne imaze gukina imikino itanu yose ihuza abantu basaga 60,000. Urugero rugaragara ni umukino wa ¼ batsinzemo Borussia Dortmund wabereye muri New Jersey, warebwe n’abafana 76,611.Iri gabanywa ry’igiciro rirakekwa ko rigamije kongera umubare w’abafana bitabira imikino, by’umwihariko imikino itarimo amakipe akurura imbaga nk’uko Real Madrid ibikora.