Ibintu Abantu Duhugiyemo Bitwica Gake Gake Tutabizi

Mu buzima bwa buri munsi, hari ibikorwa byinshi abantu bakora Bazi ko ari ibisazwe batabizi ko bishobora kuba intandaro y’indwara cyangwa ibyago bikomeye bitaziguye. Ibi bikorwa cyangwa imyitwarire biba bisa nk’ibisanzwe, ariko uko tubikora buri munsi, niko bitwangiza gahoro gahoro kugeza igihe bigaragaye ku buzima.

Kimwe mu byatangiye kwigaragaza ni ukudasinzira bihagije. Abantu benshi bituma barara bakoresha telefone, bareba televiziyo cyangwa bakora amasaha y’ikirenga ku kazi. Kudasinzira neza bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, bikagabanya ubudahangarwa bw’umubiri ndetse bikongera ibyago byo kurwara umutima, diyabete n’umunaniro uhoraho.

Ikindi kintu abantu benshi batita ho ni ibiribwa cyane cyane (fast food). Nubwo biboneka mu gihe gito Kandi bikorohera benshi, usanga bifite amavuta menshi, isukari nyinshi n’umunyu mwinshi. Ibi bituma umubiri wacu wibasirwa n’indwara nka kanseri, indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije.

Kudakora imyitozo ngororamubiri nayo ni kimwe mu byica abantu bucece. Kubera abantu bamara amasaha menshi bicaye nta buryo bwo gukora imyitozo ngororamubiri. Ubu buzima bwo kudakora imyitozo ngororamubiri bushobora guteza ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, kunanirwa ku mutima no kugabanuka kw’imbaraga z’umubiri.

Gukoresha ikoranabuhanga birenze urugero nacyo kiri mu bituma abantu bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Kwibera kuri telefone, mudasobwa cyangwa televiziyo amasaha menshi bishobora gutera kwigunga, stress, ihungabana ndetse no kugabanuka k’ubushobozi bw’ubwonko mu gutekereza neza.

Hari n’imyitwarire itagaragara nk’ikibazo ariko ishobora kudutera indwara harimo kutanywa amazi ahagije, kunywa ibinyobwa bisembuye buri gihe, cyangwa kwirengagiza kwisuzumisha kugirango umenye uko ubuzima bwawe buhagaze. Ibi byose bishobora guteza ibibazo bikomeye igihe bidasuzumwe hakiri kare.

Ni ngombwa ko abantu bamenya ko ibintu bidukikije buri munsi bifite uruhare rukomeye mu buzima bwacu. Guhindura uburyo tubaho, dutekereza bidufasha kwita ku buzima bwacu ndetse tukamenya ibyo tugomba gukora nibyo tugomba kwirinda.Gufata umwanya wo kwita ku buzima bwacu, ni intambwe ikomeye iganisha ku buzima burambye kandi bufite icyerekezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *