
Abakozi benshi batangira kugaragaza impungenge mu kazi kabo, igihe batakiri kumenyeshwa amakuru y’ingenzi, ubuyobozi butagitanga icyerekezo, n’umuco mubi mu kazi. Ibi byose ni ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba uri ahantu hatagufasha gukura no gutera imbere mu mwuga wawe.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye ni ukumenya iby’ihinduka rikomeye mu kigo, nk’iryo gusubiramo imiterere cyangwa kwirukana abakozi, binyuze mu mbuga nkoranyambaga cyangwa amaradiyo mbere y’uko ubimenyeshwa n’ubuyobozi. Ibi bigaragaza ubuyobozi budafite itumanaho rinoze n’abakozi babo.
Ikindi ni ukutagira intego zisobanutse mu kazi. Iyo umukozi atazi neza ibyo ashinzwe cyangwa uko bizagerwaho, biragorana cyane kumenya aho ashyira imbaraga ze. Ubuyobozi bunoze bugenera abakozi intego zifatika n’uburyo bazazigeraho, bikabafasha kumenya icyerekezo cyabo.
Gutinda cyangwa kubura igitekerezo cy’uburyo ukora nabyo ni ikibazo gikomeye. Ibigo byinshi bitanga ibitekerezo cyangwa inama rimwe gusa mu mwaka, bikagorana kumenya niba ukora neza cyangwa aho wagakosoye. Gukora inama hagamijwe kureba imikorere y’abakozi kenshi bifasha abakozi gukura mu mwuga no kugira icyizere.

Ubuyobozi bubi nabwo bugira ingaruka mbi ku bakozi. Iyo abayobozi badaha abakozi amahirwe yo kwifatira ibyemezo cyangwa gutanga ibitekerezo, bituma abakozi batagira umwete, bakabura icyerekezo. Umuyobozi mwiza agira uruhare mu guteza imbere abakozi be, akabaha icyizere n’amahirwe yo kwaguka.
Ikindi kimenyetso gikomeye n’imico mibi mu kazi. Ibi birimo ishyirwaho ry’akazi kenshi katagira iherezo, guhora abakozi birukanwa (high turnover), cyangwa ihohoterwa rikorwa mu kazi. Umuco nk’uyu utuma abakozi bagira umunaniro, bagatakaza ubushake bwo gukora no kuguma mu kazi.
Abahanga mu mitekerereze y’akazi bemeza ko ibi bimenyetso bikwiye gufatwa nk’impuruza. Ikigo cyiza gitanga amakuru neza, kigaha agaciro abakozi, kikabafasha gukura no kwiyubaka. Niba ibi byose utangiye kubibona aho ukorera, ushobora gutangira gutekereza ku mahirwe mashya ahandi.