Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O-Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 bizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, bikazasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Muri rusange, ibi bizamini bizakorerwa mu bigo 1,595 hirya no hino mu gihugu. mucyiciro rusange (O-Level), abiyandikishije gukora ibizamini ni 149,134, barimo 82,412 b’abakobwa na 66,722 b’abahungu, bazakorera mu bigo 715.Ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), abiyandikishije ni 106,364, barimo abiga mu mashuri asanzwe 101,081 (abakobwa 55,435, abahungu 45,646) n’abiga bigenga 5,283 (abakobwa 3,382, abahungu 1,901), bazakorera mu bigo 880.Mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza NESA yatangaje ko abakandida bafite ubumuga 459 mu cyiciro rusange na 323 mu cyiciro cya kabiri bazahabwa ubufasha bwihariye kugira ngo nabo bitabire ibizamini mu buryo buboroheye ndetse bakaba bifurizwa intsinzi no kurangwa nimico myiza birinda gukopera.
