
Nile Crocodile (Crocodylus niloticus) ni imwe mu ngona z’ibirangirire kandi zizwiho kuba ingona nini cyane ku isi. Ziba mu mazi y’inyanja, ibiyaga, no mu migezi y’Afurika, cyane cyane muri Nile River, ahavutse izina ry’ubu bwoko bw,ingona.
Ingona ya Nile Crocodile ni imwe mu ngona zifite imbaraga nyinshi kandi ziruta izindi. Zishobora kugera ku burebure bwa metero 6 (ariko impuguke zikavuga ko ingona nini kurusha izindi zishobora kugera kuri metero 5.5). Ubu bwoko bushobora gukura bukagira imyaka 100 ndetse bukanagira ibiro bigera muri 750.

Zigira uruhu rukomeye cyane ruzifasha mu mutekano wazo, mu gihe zikina n’izindi cyangwa zirwana n’umuhigo. Zifite amenyo akomeye cyane zifashisha mu gufata umuhigo.
Nile Crocodile irya inyama gusa(Carnivore). Iyo ibonye ifunguro, ishobora gukora ambushi mu mazi cyangwa igakora urugendo rurerure igiye gushaka icyo yafata. mubyo irya harimo inyamaswa nk’ impala, imparage, inkwavu, imbogo, n’izindi nyamaswa zo mu mazi ndetse n’abantu mu bihe bibi.

Nile Crocodile itera amagi mu cyari giherereye hafi y’amasoko y’amazi ahoraho, akenshi ku nkombe z’umugezi cyangwa imigezi yumye hamwe n’ubutaka bw’umucanga. Amagi atangira gukura, cyangwa kubyara, akimara guterwa. Igihe cyo kubyara, mu bisanzwe ni amezi atatu, cyangwa iminsi 75 kugeza 100. Muri iki gihe, ingona y’ingore iguma hafi y’icyari ikarinda amagi.
Mu Mujyi wa Kigali ahaherereye ingoro Ndangamateka yitiriwe Ricard Kandt, hari iyi ngona yo mu bwoko bwa Nile crocodile yaturutse mu Kagera.Yaje ari ntoya cyane ifite imyaka 2 n’igice,ariko ubu ifite imyaka 8.