Muri ibi bihe by’iterambere telefoni yabaye nk’umujyanama wacu wa buri munsi. tuyikoresha ku manywa na nijoro, tuyiganiriraho, tuyisomeraho, rimwe na rimwe tukayiryamana. ariko se, urumuri rwayo rwaba ari inshuti cyangwa umwanzi w’amaso?

ubushakashatsi buvuga ko urumuri ruturuka muri telefoni bita blue light rushobora kunaniza amaso, kuyumisha(agatakaza ububobere) no gutuma abyimba. sibyo gusa, ahubwo rushobora no kugabanya ibitotsi, kuko rugabanya umusemburo wa melatonin, umubiri ukoresha kugira ngo usinzire neza.

Kureba telefoni igihe kirekire cyane mu mwijima, byongera ibyago byo kugira amaso ananiwe ndetse n’umutwe uremerewe.
Abaganga b’amaso bagira inama yo kugabanya igihe tumara kuri ecran za telefoni , gukoresha Night Mode, no gufata akaruhuko buri minota 20. jya wirinda gukoresha telefoni uri ahantu hatabona neza cyangwa mu mwijima mwinshi Amaso yacu tuyarinde! telefoni ni ingirakamaro, ariko uko tuyikoresha ni byo bigena niba idufasha cyangwa idutera ikibazo.
