
Ku rubuga ruzwi nka Quora, abahanga bagaragaje uko urukundo hagati y’umugabo n’umugore rutandukanye kandi rugaragaza byinshi ku marangamutima yabo.
Nk’uko bavuga, urukundo rw’umugabo rushingira ku bintu bito cyane, rimwe na rimwe wenda umuntu atakwitaho, ariko umugabo we akabifata nk’ikimenyetso cy’urukundo gikomeye. Iyo umugabo adashwana n’umugore we cyangwa ngo amurakarire, ngo biba bigaragaza ko amukunda cyane, kuko bituma yihangana agakomeza kumugaragariza ubugwaneza n’urukundo rudasanzwe.
Ku rundi ruhande, umugore we, urukundo rwe rushingira ku marangamutima. Umugore ukunda ntiyabura kwerekana amarangamutima ye mu buryo butandukanye. Abahanga bagaragaje ko niba umugore atajya agirana impaka cyangwa ngo arakarire umugabo, biba bivuze ko nta rukundo amufitiye. Ariko iyo umugore aseka umunsi wose, rimwe na rimwe akarakarira uwo akunda, ndetse akaba yitonda kandi amugaragariza impuhwe, biba bigaragaza urukundo rwinshi rumuturukamo.
Nyirakuru w’umwe mu batanze ibitekerezo kuri Quora yavuze amagambo yubaka, avuga ko umuntu ushobora gukiza umujinya wawe ari we ugukunda cyane kurusha abandi bose. Sekuru na we ntiyicaye ngo aceceke, ahubwo yongeyeho ko umuntu ushobora kwihanganira imico yawe idasanzwe, umujinya wawe n’ibindi byose bigora abandi, ari we muntu ugukunda by’ukuri kurusha abandi bose.
Aya magambo y’abahanga yerekana isomo rikomeye ku bijyanye n’uko abantu bagira imitekerereze itandukanye iyo bigeze ku rukundo, kandi ashimangira ko urukundo nyakuri rutagaragarira mu bintu binini ahubwo rugaragarira mu kwihanganirana, kubabarirana no gusangira ibyishimo n’ibigoye. Ni inyigisho ikomeye abenshi bakura kuri uru rubuga, bagasobanukirwa neza ko urukundo atari amagambo meza gusa, ahubwo ari ibikorwa bigaragaza ukwihangana, impuhwe n’ubwumvikane.