
Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wibasiwe n’igitero gikomeye cy’ingabo z’u Burusiya mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, aho drones n’ibisasu byaturikirijwe mu bice bitandukanye by’umujyi. Iki gitero cyabaye amasaha make nyuma y’uko, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ntacyo byagezeho.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trump yavuze ko yari amaze kuvugana na Putin mu buryo bwihariye, ariko ko nta ntambwe n’imwe bateye mu kugerageza guhagarika intambara yatejwe n’u Burusiya muri Ukraine. Trump yagize ati: “Sinagize umusaruro na muto. Yambwiye ibintu bye bisanzwe, nanjye musubiza uko bisanzwe. Ariko nta kintu gishya cyavuyemo.”
Nyuma y’aya magambo ya Trump, Kyiv yahuye n’ibitero bikomeye by’ingabo z’u Burusiya, byatumye habaho ibyangiritse byinshi. Igitero cyibasiye ahantu henshi harimo amazu y’abaturage, ibitaro, n’ahacururizwa, ndetse hari n’ibikorwa remezo byangijwe bikomeye. Abantu 23 bakomerekeye muri icyo gitero, barimo 14 bajyanywe kwa muganga. Umuriro watewe n’iki gitero wibasiye inzu y’abaturage mu gace ka Holosiivskyi, aho igice kinini cy’inyubako cyahiye.
Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yatangaje ko ibi bitero byari biteguwe mu buryo bukomeye kandi bigamije gutera ubwoba abaturage, binatuma ibikorwa remezo bibangamirwa cyane. U Burusiya bwakomeje kwanga kwemeza cyangwa guhakana uruhare rwabwo muri iki gitero, nk’uko bisanzwe bigenda.
Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera, Putin we yahisemo gutanga ubutumwa bwihariye aho yavuze ko u Burusiya bukomeje ibikorwa byabwo bya gisirikare kugira ngo bukemure impamvu nyakuri y’iyi ntambara, avuga cyane cyane ku byerekeye kwaguka kwa NATO n’ubufasha buhoraho ibihugu by’Uburengerazuba bikomeje guha Ukraine.
Ubuyobozi bwa Ukraine bwamaganye aya magambo ya Putin, buvuga ko u Burusiya ari bwo bwateje intambara binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Perezida Volodymyr Zelenskyy yasabye ko ibihugu by’inshuti byongera ubufasha, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu z’ikirere zo kurinda igihugu.
Iki gitero cyibasiye Kyiv cyongeye kwerekana uburyo umutekano w’abaturage ukomeje kuba muke, ndetse n’uko ibiganiro byo kurangiza intambara bigihungabanyijwe n’ubwumvikane buke hagati ya Moscow n’amasura y’uburengerazuba barimo na Donald Trump.