
Ikigo IITA(International Institute of Tropical Agriculture) ni kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku buhinzi cyikaba cyarahuguye abahinzi 35 muri uyu mwaka wa 2025.
Munyaneza Kabayiza Jean Claude, uhagarariye kampani yitwa Holly Agriculture Company ikora ibijyanye n’ubuhinzi mu ntara y’iburasirazuba avuga ko agiye gushora imari mu kubyaza umusaruro ibishishwa by’imyumbati bakabikoramo ibiryo by’amatungo.
“uwo mushinga nari nywufite na mbere y’uko tuza hano, ariko nyuma y’aya mahugurwa binyongereyemo imbaraga, ntabwo nizeye kubona ubushobozi bwo gutangiza uruganda runini ariko natangirana n’uruganda ruciriritse cyangwa rutoya rutunganya imyumbati ariko kandi tutirengagije ibisigazwa by’imyumbati”.

Mucyo Justine, umukozi w’ikigo IITA.
Umukozi w’ikigo IITA uhagarariye umushinga wa RUNRES ushyira mu bikorwa ibyo bikorwa byo guhugura abaturage mu kubona ibyo kurya by’amatungo hakoreshejwe ibishishwa by’imyumbati Justine Mucyo avuga ko iyi gahunda izatanga umusaruro ku bworozi dore ko aborozi bazajya babigura ku giciro gito. “ibiryo bya matungo bikungahaye ku bitera imbaraga byitwa high quality cassava peels mu rundi rurimi, bikaba bizatanga igisubizo ku borozi kugira ngo tubashe kubibona mu buryo buduhendukiye kubera ko ibyakomokaga ku bigori nibyo bajyaga bakoresha cyane ariko kugeza ubu niba na byabindi byajyaga bitabwa bigiye kuzajya byinjiramo ari byinshi turizera ko ari igisubizo cyizafasha aborozi, kigafasha no kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu muri rusange.”
Abikorera bagera kuri 35 nibo bahawe amahugurwa yatanzwe n’ikigo cya IITA yamaze iminsi ibiri, aho yasorejwe i Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi tariki ya 6 Kanama, mu gushyira mu bikorwa ibyo bari bigishijwe mu magambo mu ruganda rutunganya imyumbati rwa Akanoze Company Limited.
Uburyo bwa sorting ni uburyo bwo gutoranya ibishishwa by’imyumbati bakabitandukanya n’indi myanda nk’amabuye, nyuma bakabisya bakabikuramo ibiryo by’amatungo ibi bikaba byaratumye abahinzi babibona ku giciro gito ugereranyije n’icyo ibindi biryo by’amatungo bigura dore ko agafuka kamwe k’ibiro bitanu, kagura 1000Rwf gusa.


Uko ibishishwa by’imyumbati bitunganywa.