
Umugenzuzi wihariye (private investigator) mu bijyanye n’ubutasi ku bakundana avuga ko hari ikimenyetso abantu benshi bafata nk’icyoroheje, nyamara gikunda kugaragaza ko uwo mukundana ashobora kuba aguca inyuma.
Nk’uko bitangazwa na Tom Martin, umugenzuzi wihariye wamaze imyaka myinshi akora iperereza ku bantu babeshyana mu rukundo, ngo umuntu wica gahunda zidafite impamvu zumvikana cyangwa agahindura imyitwarire ye isanzwe, cyane cyane kuri telefoni cyangwa ku myambarire, ashobora kuba afite ibanga ryo kuguca inyuma.
Martin avuga ko ikimenyetso gikomeye ari uko umuntu akenshi ahindura uko akwitaho mu buryo butunguranye urugero: guhindura uko yambara, gutinda gutaha ntabisobanure neza, cyangwa gukoresha telefoni ye mu ibanga kurusha uko byahoze.
Ati: “Abantu benshi batekereza ko guca inyuma ari ibintu binini bigaragarira buri wese, ariko rimwe na rimwe ni ibintu bito cyane bitangira kugaragara buhoro buhoro, nko kutitaba telefone imbere yawe cyangwa guhora avuga ngo ‘ndahuze’.”
Abagenzuzi b’ubutasi mu rukundo bavuga ko impamvu abantu benshi batabimenya kare ari uko bibwira ko ibyo bimenyetso bito nta cyo bivuze, nyamara ngo ni byo biba bifite ubuhamya bw’ibyihishe inyuma.
Inama
Abahanga batanga inama yo kwitonda no kugerageza kuganira neza n’uwo mukundana aho guhita wanzura ibintu utarebye neza ibimenyetso bihagije.