IKIPE YA REAL MADRID IKOZE AMATEKA YO GUTWARA IGIKOMBE CYA 15 NYUMA YO GUTSINDA BORUSSIA DORTMUND.

Kuri uyu wagatandatu Mu gihugu cy’ ubwongereza kuri wembley stadium nibwo Hakinwaga umukino wanyuma w’igikombe cyama ekipe yitwaye neza i burayi muri shampiyona z’ iwabo.Ni umukino wahuzaga ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Gihugu cy’ ubudage ndetse na Ekipe ya Real De Madrid Yo mu Gihugu cya esipanye, Uyu mukino warutegerejwe n’abantu benshi kwisi yose bari bategereje kumenya mubyukuri uburyo uyu mukino uribuze kurangira.

Kumbuga nkoranya mbaga hagiye hatandukanye bakomezaga kwibaza niba ikipe ya Real Madrid iratwara igikombe ikacyongera mubindi cyangwa Borussia Dortmund nayo bishoboka ko yagitwara, Mubwishongozi bwinshi abafana ba Ekipe ya Real Madrid bavugagako ntayindi ekipe ifite ubushobozi bwo kubatwara Igikombe ko iki nacyo bagomba kugiterura kikaza mubindi 14 bari basanganywe ninako rero byaje kugenda birangira igikombe bacyegukanye.

Umukino watangiye kwisaha ya saa tatu hano mu Rwanda, wabereye kuri stade nkuru y’ igihugu cy’ ubwongereza ya WEMBLEY STADIUM, mugice cyambere ama ekipe yombi yabashije kwihagararaho ajya kuruhuka anganya ubusa kubusa, bagaruka mugice cya kabiri ari naho umukino waje Guhindura isura aho kumunota wa 74 ikipe ya Real Madrid ibifashijwemo na Dani Calvajar yaje kubona igitego cya mbere.

Yaje Gukomeza kuyobora umukino rero nanone kumunota wa 83 babifashishijwemo na Rutahizamu wabo Vinicius Junior babashije kubona igitego cyabo cya kabiri Ikipe ya Borrussia Dortmund iba ibuze amahirwe yo Gutwara igikombe Gutyo, Ninako umukino waje kurangira ibitego bibiri bya Real De Madrid kubusa bwa Borrussia Dortmund.

Mubirori bikomeye cyane kandi binogeye ijisho ikipe ya Real Madrid yashyikirijwe igikombe cyayo nuwahoze ari umutoza wabo Zinedine Zidane ariko akaba yarananyuze muri iyi ekipe y’ ibigwi bikomeye kumugabane w’ uburayi nubundi nkumukinnyi wayo.

Real Madrid biravugwako nubundi yiteguye gusinyisha umukinnyi ukomeye uzwi nka KLYAN MBAMPE Wari usanzwe akinira ikipe ya Paris st Germain yo Mugihugu cy’ ubufaransa. Aho uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko atazakomezanya niyi kipe mu mwaka w’imikino utaha nubwo bitavuzwe neza aho azerekeza ariko amahirwe menshi ahabwa ikipe ya Real Madrid kuba yamusinyisha amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *