Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti

‎Mu mukino wahuzaga ikipe ya Algeria n’Amavubi waberaga i Constantine muri Algeria, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0.

Mu ikipe yabanje mu kibuga yarimo amasura mashya nka Enzo wakiniraga bwa mbere Amavubi, Kavita wabanje mu kibuga mu bwugarizi cyangwa kuri nomero 3, ‎Ngwabije Bryan akina mu kibuga hagati.‎

Adel Amrouche yahinduye inshuro 3 uburyo bw’imikinire, gusa amakosa yo mu bwugarizi niyo yakozeho bagenzi ba Bizimana Djihad Captain w’ikipe y’igihugu.

Kuwa Mbere, tariki ya 9/06/2025 i Alger Amavubi azahakinira umukino wa kabiri na Algeria y’abakina imbere mu gihugu, naho taliki ya 10 Kamena 2025 Ikipe y’igihugu y’ Algeria izakina umukino wa kabiri wa gicuti, uzabera muri Sweden ari nayo izakira uyu mukino .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *