Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru bagaragaje uko amakipe yahembye basanga Ikipe 5 nizo zonyine zidafitiye ibirarane abakozi bazo.

Muri ayo makipe afitiye ibirarane abakinnyi n’abakozi muri rusange harimo; Rayon sports ifite ukwezi kumwe kw’ikirarane, naho ifite ibirarane by’amezi menshi ni Ikipe ya AS Kigali nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe.

Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) y’umwaka wa 2024–2025 yarangiye ku wa 28 Gicurasi 2025. Iyi shampiyona yatangiye ku wa 15 Kanama 2024, ikaba yari isanzwe igizwe n’amakipe 16 yakinnye imikino 30 buri imwe ni mu gihe ikipe ya APR FC ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona, itwaye ku nshuro ya 23 mu mateka yayo .