
Ni umukino waberaga munzu y’ imyidagaduro BK Arena ukaba wari witabiriwe n’umukuru w’ igihugu cy’ U Rwanda H.E President Paul Kagame ndetse na Madamu.Watangiye kwisaha y’ isakumi aho ikipe ya Petro de Luanda yatangiye ikora amanota ariko cape AL AHLY LY iza gusa naho iyisiga baza gusoza uduce tubiri twambere Cape town Tigers ishyize ikinyuranyo cyamanota 12 hagati yayo na Petro de Luanda bagiye kuruhuka ari amanota 52 ya AL AHLY LY kuri 40 ya Petro De Luanda.Mugace ka gatatu ikipe ya petro De Luanda yagarukanye imbaraga zidasanzwe aho muminota icumi yakinwe PETRO DE LUANDA yabashije kwishyura amaanota yose gasoza amakipe yombi anganya amanota 75 kuri 75.Nubundi mugace kanyuma ikipe ya PETRO DE LUANDA yagarukanye imbaraga ikomeza kuyobora umukino biza no kurangira yegukanye igikombe itsinze AL AHLY LY amanota 107 kuri 97.Iyi kipe ya Petro De Luanda ikomoka mugihugu cya Angola yageze kuri finale nyuma yo Gutsinda ikipe ya Cape town tigers yo mugiguhu cya Afrika y’ epfo aho bari bacakiranye muri kimwe cya kabiri.Nimugihe Al AHLY LY Yo mugihugu cya Libya yo yabashije kugera kumukino wanyuma itsinze Rivers Hoopers yo Mugihugu cya Nigeria, Uyu mukino wa finale wakinwaga nyuma yuko ejo Hashize nabwo ikipe ya Cape town Tigers yacakiranye na Rivers Hoopers murugamba rwo kureba ugomba kwegukana umwanya wa gatatu byaje kurangira rero nubundi Cape town Tigers itsinzwe na Rivers Hoopers iyirusha cyane kukinyuranyo cyamanota 23 kuko yayitsinze amanota 80 kuri 57.Amarushanwa ya BAL ni amarushanwa rwose amaze kugira umubare mwinshi wabayakurikira haba kumbuga nkoranyambaga ndetse nabitabira izo match ziba zahuje ayo ma ekipe. Iyi mikino ya BAL yasorejwe mu Rwanda uyu munsi Yari imikino ubonako yitabiriwe n’ abanyarwanda benshi Nubwo bwose amakipe yabo atabashije Kurenga umutaru.Iki rero kikaba ari ikiciro cya kane gisojwe( BAL SEASON 4) Ubaze uhereye kuri kiciro cyambere cyabaye 2021.