Imbwa ni imwe mu nyamaswa zibana n’abantu kuva kera. si izo kwidagadura gusa ahubwo zifasha mu buryo bwinshi butuma imibereho y’umuntu irushaho kuba myiza.
Umutekano:imbwa zifasha kurinda amazu n’abantu hari n’izitozwa n’abapolisi mu gushakisha ibiyobyabwenge cyangwa abantu baburiwe irengero benshi bavuga ko iyo uyifite murugo Uba wizeye umutekano wuzuye
2. Ubuzima bwo mu mutwe:Ubushakashatsi bwerekanye ko kuba hafi y’imbwa bigabanya stress, agahinda no kwigunga kuko zitanga ihumure n’urukundo .
3. Ubufasha ku bafite ubumuga:Hari imbwa zifasha abatabona kugenda, ndetse n’abafite ubumuga bwo mu ngingo mu bikorwa byabo bya buri munsi.


4. Zirasabana cyane :imbwa zirizerwa, zishimisha umuryango, zongerera abana urugwiro n’impuhwe.imbwa si inyamaswa zisanzwe. ni inshuti, umurinzi, n’umufasha mubintu bitandukanye. iyo uyifashe neza, ikwereka urukundo rudashira.

