Imigezi yo mu Rwanda n’akamaro kayo ku gihugu

U Rwanda ni igihugu gifite imisozi myinshi ndetse n’ubutumburuke butuma amazi amanuka atemba agahinduka imigezi itandukanye. Iyo ugeze hirya no hino mu gihugu usanga imigezi irimo gutemba amazi asukuye amanuka buhoro cyangwa byihuse bitewe n’uburyo ubutaka bwubatse Iyi migezi si amazi gusa ahubwo ni umutungo kamere w’agaciro gakomeye cyane.

Imigezi myinshi yo mu Rwanda ikomoka mu misozi miremire ya Nyungwe no mu bice by’Amajyepfo n’Amajyaruguru y’igihugu, iyo migezi itembera igahuza n’indi kugeza igize urusobe runini ruvamo inzuzi nk’Akagera na Nyabarongo izo zikaba zifite akamaro gakomeye mu mibereho y’abaturage. Mu migezi izwi cyane harimo uwa Nyabarongo ukomoka ahitwa Nyungwe ukazenguruka igihugu ukinjira mu mugezi w’Akagera.

Hari kandi umugezi wa Mukungwa uturuka mu Majyaruguru ugatanga amazi muri Nyabarongo, umugezi wa Sebeya uherereye mu Burengerazuba na wo uzwiho kuba ufasha abatuye hafi yawo kubona amazi no kuhira imyaka yabo. Imigezi ifitiye igihugu akamaro kanini cyane kuko; itanga amazi akoreshwa mu buhinzi abaturage baturiye imigezi bashobora gukoresha ayo mazi mu kuhira imyaka yabo bityo bakabona umusaruro uhagije nubwo haba igihe cy’izuba.

Imigezi kandi ikoreshwa mu gukora amashanyarazi binyuze mu bikorwa byo kubyaza ingufu z’amazi nk’uko bigaragara kuri Nyabarongo na Mukungwa. Iyo migezi itanga amazi asukura ibiyaga bikomeye nka Kivu Muhazi na Ihema ayo mazi akabamo amafi n’izindi nyamaswa zo mu mazi bigafasha mu bucuruzi no mu mirire y’abaturage.

Uretse ibyo imigezi igira uruhare mu kurinda isuri kuko amazi yayo atembeye mu nzira zateguwe neza bituma ubutaka budatwarwa n’imvura. Imigezi kandi ni ahantu nyaburanga hifashishwa mu bukerarugendo kuko ubwiza bwayo butuma abashyitsi bashaka kuyisura no kuyifotorezaho ikindi kandi imigezi imwe ikoreshwa n’abaturage mu gutwara ibintu mu bwato cyane cyane mu bice by’icyaro aho inzira atari nyinshi.

Imigezi yo mu Rwanda ni umutungo ukwiye kubungwabungwa kuko igira uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu mu: bukungu, mu buhinzi, mu kubona amashanyarazi no mu mibereho myiza y’abaturage. Kuyirinda ni ugufasha igihugu gukomeza gutera imbere mu buryo burambye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *