
Mu bushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara na TasteAtlas, urubuga mpuzamahanga ruzwiho gutangaza amakuru ku biribwa byo hirya no hino ku isi, hagaragajwe urutonde rw’imijyi 100 ifite amafunguro meza kurusha iyindi ku isi.
Muri urwo rutonde, imijyi itandatu yo mu Buhinde yabashije kuza mu myanya y’icyubahiro, aho Mumbai yaje ku mwanya wa gatanu, ikaba ariyo ya mbere muri Aziya yaje hafi cyane mu rwego rw’amafunguro meza.
Mumbai, umujyi utuwe cyane kandi uzwiho gutanga amafunguro ahendutse ndetse aryoheye benshi, washimwe cyane kubera uburyo amafunguro yo ku muhanda ahacururizwa afite uburyohe buhebuje. Bimwe mu byatumye uyu mujyi ugaragara cyane ni amafunguro akunzwe arimo Vada Pav, Pav Bhaji, Bhel Puri na Ragda Pattice, ari nayo mpamvu yahawe amanota menshi n’abahanga mu birebana n’umuco w’ibiribwa.
Uretse Mumbai, indi mijyi itanu yo mu Buhinde nayo yagaragaye mu myanya y’icyubahiro kuri uru rutonde. Umujyi wa Amritsar, uzwi cyane ku ifunguro rya Amritsari Kulcha, waje ku mwanya wa 43. New Delhi, umurwa mukuru w’igihugu, waje ku mwanya wa 45, wibandwaho cyane kubera Butter Chicken cyangwa Murgh Makhani. Umujyi wa Hyderabad, uzwi cyane ku ifunguro ryamamaye ku isi rya Hyderabadi Biryani, waje ku mwanya wa 50. Kolkata, izwiho ifunguro rya Rasgulla, yaje ku mwanya wa 71, naho Chennai, aho usanga amafunguro y’Abadravida arimo Dosa, yaje ku mwanya wa 75.
Mu yindi myanya ijyanye n’uturere tuzwiho kugira amafunguro meza, intara ya Punjab yo mu Majyaruguru y’Ubuhinde yaje ku mwanya wa karindwi ku isi, kubera ibiribwa byayo bikungahaye ku birungo nka Tandoori Chicken, Shahi Paneer, na Lassi. Intara ya Maharashtra yaje ku mwanya wa 41, West Bengal ku mwanya wa 54, naho Southern India iza ku mwanya wa 59.
Ibi byerekana neza uburyo amafunguro y’Ubuhinde akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuco n’amafunguro yo hirya no hino ku isi. Kuba imijyi n’uturere dutandukanye twaraje mu myanya y’icyubahiro ni ikimenyetso cy’uko ubuhanga, uburambe, n’umwihariko w’ifunguro ryaho bikomeje gusigira Ubuhinde isura nziza mu ruhando mpuzamahanga rw’amafunguro