mu murenge wa Save, akarere ka Gisagara, imirimo yo kubaka umuhanda Karama–gatoki-rwanza irarimbanyije aho igice cya mbere kigeze ku rwego rwo gushyirwamo kaburimbo iciriritse.

uyu muhanda uteganyijwe kuzahuza Gisagara na Huye unyuze ahitwa Duwani, bityo ukazafasha mu kongera ubuhahirane no koroshya ingendo z’abaturage.abaturiye uyu muhanda bagaragaza icyizere cy’iterambere aho bavuga ko imishinga yatangiye kuba myinshi igisigaye ari ukuyishyira mubikorwa , bishimira ko uyu muhanda ugiye uzacyemura icyibazo cy’ umukungugu, bikoroshya ingendo.ubuyobozi nabwo buvuga ko uyu muhanda uzaba umusingi w’iterambere mu bucuruzi n’ imibereho myiza y’abaturage ba save nsetse nakarere ka gisagara muri rusange.