impamvu abakiri bato bakwiye Kwitabira ibikorwa by’ubwitange

Abakiri bato cyangwa urubyiruko bafite uruhare runini mu kubaka igihugu. Kwitabira ibikorwa by’ubwitange ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu iterambere no guteza imbere sosiyete.

urubyiruko mu Rwanda rufatanya mu bikorwa bitandukanye by’ubwitange, nko gusukura imihanda, gufasha abatishoboye, kwita ku bidukikije, no gufasha mu bikorwa byo kubaka amashuri n’ibitaro

Urugero ni nk’amatsinda y’abakorerabushake mu turere dutandukanye mu Rwanda akora isuku rusange, ndetse n’abakiri bato bitabira ibikorwa byo gukusanya ubushobozi butandukanye hagafashwa abatishoboye.ibi bikorwa bifasha mu kubaka ubumwe, guteza imbere isuku n’imibereho myiza, no kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umurimo, ubupfura, n’urukundo rw’igihugu.amashyirahamwe y’urubyiruko n’ibikorwa bya leta bishishikariza abakiri bato kwitanga no gufasha abandi. ubwitange si ukwita ku nyungu zawe gusa, ahubwo ni uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.abakiri bato Bakary kurushaho kwitabira ibikorwa by’ubwitange kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu numuryango nyarwanda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *