Impamvu impeta y’abashakanye yambarwa ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso

Kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso ruzwi nka “Mukuru wa meme” ni umuco ufite imizi mu mateka ya kera ndetse n’imyemerere yagiye ikura igera no mu bihe by’ubu.

Mu Misiri ya kera, hamenyekanye inyigisho yiswe “vena amoris” bisobanura “umutsi w’urukundo,” bivugwa ko uva ku mutima ugahingukira mu rutoki rwa kane rw’akaboko k’ibumoso. Abanyamisiri basangaga bikwiriye ko impeta y’urukundo ishyirwa kuri urwo rutoki kugira ngo ihuzwe n’umutima nk’ikimenyetso cy’urukundo ruhoraho. Iyi myumvire yakwirakwijwe n’Abaroma n’Abagriki ba kera, bayifashishije mu migenzo yabo yo gusezerana.

Mu Burayi, cyane cyane mu Bukirisitu bwo mu kinyejana cya 11 n’icya 12, habayeho imihango yo gushyingira aho padiri yashyiraga impeta ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso nk’ikimenyetso cy’isezerano ryera imbere y’Imana. Mu kinyejana cya 16, ubwo hatangiraga gukoreshwa igitabo cya “Prayer Book” mu Bwongereza, byanditswe mu buryo bweruye ko impeta igomba gushyirwa ku kiganza cy’ibumoso, umuco waje gukwirakwira mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.

Impamvu ikiganza cy’ibumoso cyatoranyijwe ntishingiye gusa ku myemerere ya kera. Abashakashatsi mu by’imibereho n’umuco bagaragaza ko ku bantu benshi, ikiganza cy’iburyo ari cyo gikoreshwa cyane mu mirimo ya buri munsi. Gushyira impeta ku kiganza cy’ibumoso bigabanya ibyago byo kwangirika kwayo cyangwa kuyitakaza. Ni uburyo bwo kuyirinda no kuyibungabunga mu gihe ishobora kumara imyaka myinshi.

Mu Rwanda, uyu muco waje unyuze mu nzira y’ivugabutumwa ry’abamisiyoneri mu kinyejana cya 20. Nyuma yo kugera mu gihugu, bakoresheje iyi migenzo mu mihango y’ugushyingira kwa gikirisitu, bituma kwambara impeta ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso bigenda bifata intera mu muco nyarwanda. Ubu, mu bukwe bwa gikirisitu n’ubw’umuco, impeta ku rutoki rwa kane rw’ibumoso ifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo ruhoraho, isezerano ridahinduka, ndetse no kwizerana hagati y’abashakanye.

N’ubwo abashakashatsi b’iki gihe bemeza ko “vena amoris” atari umutsi udasanzwe uhuza uwo rutoki n’umutima, imbaraga z’iyi myumvire zigaragaza ukuntu abantu bakunze guha agaciro ibimenyetso by’urukundo n’isezerano. Impeta ikomeza kuba ishusho y’ubudahemuka, urukundo ruhoraho, n’ihuriro ry’imitima y’abiyemeje kubana akaramata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *