
Iyo ubyutse ureba kuri WhatsApp ari bwo ugikanguka, hagashira isaha, telefone ikiri kwaka mu maso nk’urumuri rw’ikirere, ariko ukiri mu gitanda utarakaraba, utarafata ifunguro, utaramenya aho uherereye mu buzima. Waba uzi ingaruka bikugiraho?
Ese nawe ni uko ubigenza? Niba ari byo, Lazizi News iraje iguhishurire ibanga: iyo wihutira gufata telefone ukibyuka, uba wiyica buhoro buhoro.
Dore impamvu kubyuka ukajya kuri telefone ari ikibazo gikomeye:
1. Ikwica umutuzo w’umutwe
Ukibyuka uba ukeneye amahoro yo gutekereza, kwiyumvamo amahoro cyangwa kwitegura umunsi. Ariko wowe uhita winjira mu mvururu y’amamenyesha (notifications):
- “Sha twabonye isoko”
- “Ese ko utansubiza?”
- “Sandrine yashyizeho amafoto mashya”
ibaze ko hari abantu bafite stress kuva saa kumi n’ebyiri na 15 za mu gitondo kubera post babonye!
2. Ujya ku mbuga, ukisanga utangiye kwigereranya n’abandi
Ukareba abasohotse, abafite imodoka nshya, abagiye Dubai…
Niba utabyitondeye, ushobora gutangira umunsi wawe wiyanga, wumva utuzuye — nyamara abo ureba nabo baba bafite ibibazo, ariko babyambariye neza kuri Instagram, TikTok n’ahandi bigiriye muri shoot.
3. Uta igihe utazi
Uravuga ngo “reka ndebe WhatsApp gato”… Hagashira nk’iminota 45 ntakintu na kimwe urakora gahunda za mu gitondo zirangirika, umunsi ugatangiye nabi. Telefone iba ikubereye nk’igisambo cy’umwanya.
4. Iyo utangiye umunsi usoma iby’abandi, uba utakaje icyerekezo
Wakagombye gutekereza ku ntego zawe n’ibyo ukeneye kugeraho. Ariko aho gukora ibyo, winjira mu buzima bw’abandi, aho gukora ku ndoto zawe, uba uri gukora scroll ku ndoto z’abandi nyamara bidafite icyo bikuzanira kizima.

Dore icyo wakora
- Fata isaha ya mbere y’umunsi wowe bwite: nta telefone, nta Wi-Fi.
- Kora gahunda ya mu gitondo: usenge, usome ijambo ry’Imana wiyumvemo amahoro, wandike intego 3 za buri munsi.
- Shyiraho “Airplane Mode” nijoro cyangwa se “Do not disturb“, usubize telefone ku murongo nyuma yo kwiyitaho.
Icyitonderwa:
Niba telefone yawe ariyo ikumenyera uko ubaho, uzasanga ituma uhora uri busy nta cyo ugezeho.
Gira gahunda, gira umutuzo — ubundi telefone ibe igikoresho cyawe, ntibe umuyobozi wawe cyangwa ngo ube ari wowe uba igikoresho cyayo.