impuruza kumuvuduko w’isi ukomeje kwiyongera

Abashakashatsi bo mu bigo Time and Date, Royal Observatory yo mu Bwongereza nabandi bo muri Live Science batangaje ko isi irimo kwihuta mu kwizenguruka(rotation )kurusha ibisanzwe. ku itariki ya 29 Kamena 2022 isi yarangije kuzenguruka mumasaha23 iminota 59 n’amasegonda59.999 bisobanuye ko umunsi wabaye mugufi ku nshuro ya mbere mu mateka ya vuba,impamvu nyamukuru ziri gutera uku kwihuta abahanga bavuga ko ahanini ari ihindagurika ry’isi ,Gushyuha kw’isi (climate change) bigabanya urubura ku misozi,imiyaga y’nyanja bihindura imiterere y’uburemere bw’isi,Imbaraga rukuruzi(gravitational) zituruka ku kwezi n’izindi nyenyeri ,imihindagurikire yo mu nda y’isi (core).

ibi bishobora gutuma habaho guhinduka kw’amasaha ya GPS, mudasobwa n’ibindi bikoresho bikenera igihe gihamye,abahanga baratekereza ko bishoboka ko mu gihe kiri imbere hakurwaho isegonda imwe (negative leap second)aho kuyongera nk’uko bisanzwe bikorwa.hagati ya tariki 9 na 22 Nyakanga 2025 n’imwe mu minsi ishobora kongera kugaragaza iminsi migufi cyane bitewe n’umuvuduko w’isi nk’uko bitangazwa na Live Science,nubwo kwihuta kw’isi kutagaragarira mu buzima bwa buri munsi, ni ikintu gikomeye ku rwego rw’isi n’ikoranabuhanga. abahanga barasaba ibihugu mu kwitegura izi mpinduka kugira ngo hatagira ibibazo biba ku rwego rw’itumanaho, ubwikorezi n’ubumenyi bw’ikirere butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *