
Ubukungu bw’u Buhinde bushobora kugabanuka ku gipimo cya 6.5% muri 2024–2025, akaba ari bwo ubukungu bwaba bugabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ishize kuva COVID-19 muri 2020–2021. Nubwo habayeho gutera imbere mu mezi ya Mutarama kugeza Werurwe (7.4%), impuguke mu bukungu zitangaza ko ubusumbane mu byiciro by’ubukungu ku isi, bishobora gutuma ubukungu budasubira ku murongo vuba.
Mu gihe ubukungu budahagaze neza, leta ya Kerala mu majyepfo y’u Buhinde iri guhangana n’imvura nyinshi irikungwa. Ishami ry’iteganyagihe IMD (India Meteorological Department) ryatangaje ko mu turere 8 kuri 14, hari kungwa imvura ikabije kandi hakaba hari kuba impanuka z’umwuzure ndetse n’inkangu. Aho byibasiye cyane cyane mu turere twa Idukki, Ernakulam, na Pathanamthitta.
Mu rwego rw’umutekano, u Buhinde burasaba Pakisitani kurekera gukingira ikibaba imitwe y’iterabwoba. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Amit Shah, ubwo yari mu ruzinduko mu karere gahana imbibi na Poonch, yashinjije Pakisitani gutera inkunga ibisasu byambukiranya imipaka.

Minisitiri w’Ingabo Rajnath Singh nawe yavuze ko nta biganiro bizaba hagati yabo na Pakisitani keretse ni babagarurira abashijwa iterabwoba. Hafiz Saeed na Masood Azhar, bashijwa gutegura ibitero byahitanye abantu benshi mu Buhinde. “Nta biganiro byabaho igihe hakiri iterabwoba,”.
Ku isi yose, u Buhinde bwanenze Kolombiya ko yagaragarije imbabazi Pakisitani, nyuma y’ibyabaye mu gitero cya Operation Sindoor, aho abasirikare 10 b’u Buhinde bahatakarije ubuzima.
Intabwe idasazwe, Pakisitani yemeje itegeko ribuza gushyingira abana bato batagejeje imyaka 18, bikaba ari intambwe ikomeye mu gihugu cyabo, aho wasangaga hari abihandagazaga bagashyingira abana bato.