Imyaka 20 abeshya abarwayi

Mu gihe cy’imyaka hafi 20, umuganga wo muri Leta ya Texas yitwa Dr Jorge Zamora-Quezada, w’imyaka 68, yajyaga asuzuma abarwayi abeshya ko barwaye indwara y’igihe kirekire, akabaha imiti ikomeye kandi itari ngombwa.

Hanyuma akohereza inyandiko z’impimbano mu bigo by’ubwishingizi bw’ubuzima, asaba kwishyurwa amafaranga arenga miliyoni 118 z’amadolari y’Amerika kugira ngo abone uko abaho ubuzima buhenze, burimo indege ye bwite, imodoka zihenze, n’inyubako z’agaciro, nk’uko abashinjacyaha babivuga.

Uyu muganga utuye i Mission muri Texas, yakatiwe gufungwa imyaka 10 muri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ubucamanza cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Justice Department).

Guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2018, Zamora-Quezada yajyaga abeshya abarwayi ko barwaye indwara ya “rheumatoid arthritis” (indwara y’imitsi ibabaza), akabaha imiti ikaze kandi itari ngombwa kugira ngo abone uko yambura ibigo by’ubwishingizi bwa Leta n’ibyigenga, nk’uko urwego rw’ubucamanza rubivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *