Ikipe ya Rayon Sports ikunze kugaragaramo ibibazo by’amikoro macye aho babura imishahara ndetse n’ibirarane bya mafaranga aba yasigaye kuyo baba baguze abakinnyi ayo bita Recruitment.

Mu minsi ishize uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Muhire Kevin yareze Rayon muri FERWAFA ko imubereyemo ibirarane by’amafaranga miliyoni 8 RWF.
Nyuma ya Muhire Kevin wareze Rayon Sports ayishyuza 8M,Omar Gning nawe yayireze muri FERWAFA yishyuza 7.5M.

Rayon Sports ikunze kugura abakinnyi ku ideni, ikabishura macye muyo bemeranyijwe, bikarangira inshuro nyinshi ntayo babahaye cyangwa bakayabaha undi mwaka utangiye, ku ingengo y’imari y’undi mwaka.
Ni mugihe kandi ikunze kugira ibirarane by’imishahara ari nabyo bikunze kuzonga iyi kipe bigatuma itagera ku ntego yayo yo gutwara ibikombe, mu mwaka ushize w’imikino wa 2024-25 mu mikino ya nyuma ya shampiyona n’igikombe cya mahoro, Gikundiro yagize ibibazo by’amikoro bituma badahemba amezi abiri yari asigaye kugirango uyu mwaka urangira, byatumye abakinnyi batakaza imbaraga n’ubushake bwo guhatana na APR FC yo yari yiyubatse ku rwego rwo hejuru, ari nabyo byatumye iyitsinda ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse inatakaza imikino itatu ya nyuma dore ko yari iri mbere ya APR FC ku munsi wa 27 wa shampiyona -ubwo haburaga imikino itatu ngo irangire- hanyuma itsindwa na Bugesera FC ihita itakaza umwanya wa mbere.
Ibyo birego bije nyuma yaho Rayon Sports iri kwitegura Rayon Day aho izahura na Younger Africans yo muri Tanzania .
Ni mugihe kuri uyu wa Kane Perezida wa RayonSports Thadee Twagirayezu yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzania aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Young Africans.

