Imyenda y’imbere ku bagore ni imwe mu myambaro abantu benshi bamenyereye, ariko batita cyane ku mpamvu nyayo ituma bayambara. Akenshi umuntu arayambara buri munsi atigeze yibaza impamvu, icyayihimbiwe cyangwa uko igira uruhare ku buzima. Hari abavuga ko ari umuco, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo kurimba cyangwa kwiyumva neza, ariko ibirenze ibyo ni uko ifite akamaro gafatika ku mubiri n’isuku y’umugore.
Imyenda y’imbere ibanza gufasha mu kurinda umubiri by’umwihariko igice cy’ibanga cy’umugore. Irinda ko imyanda cyangwa imyenda y’inyuma ihura n’ibice by’ingenzi by’umubiri, bityo igasigasira isuku n’ubuzima bwiza. Iyo ikozwe mu myenda yoroshye nk’ipamba, ifasha mu gukurura ubushyuhe n’ububobere, bityo ikarinda indwara zituruka ku mikorere mibi y’uduce two mu myanya ndangagitsina.
Imyenda y’imbere inatuma umugore yisanzura mu myambaro y’inyuma. Iyi myenda ituma ashobora kwambara ikanzu cyangwa ipantalo mu bwisanzure, atikanga ko hari icyagaragara cyangwa cyatera isoni. Hari igihe kandi iyi myenda iba ifite ubushobozi bwo gushyigikira umubiri, nko kuri bra ituma amabere aguma hamwe, akagira imiterere iboneye, bityo ikagabanya ububabare bw’umugongo no mu mabere igihe umubiri ukoze cyane.

Hari kandi impamvu zishingiye ku marangamutima n’ubuzima bwo mu mutwe. Abagore benshi bemeza ko kwambara imyenda y’imbere ibabera uburyo bwo kwiyumva neza, bakagira icyizere. N’iyo yaba itagaragara inyuma, hari igihe umukobwa cyangwa umugore ayambara kugira ngo yishimire we ubwe, yumve ko ari mwiza, akeye kandi afite isuku.
Nubwo iyi myenda ifite akamaro kenshi, hari igihe iba imvano y’ibibazo iyo yambawe nabi. Imyenda y’imbere ifashe cyane ishobora kubangamira umubiri, ikabuza umubiri guhumeka, ikanatuma habaho ubushyuhe n’ububobere byongera ibyago byo kurwara infections. Hari n’iyo ikozwe mu bikoresho byangiza uruhu nk’imyenda ifite plastique cyangwa polyester, ishobora gutera allergy, ubushye cyangwa kwishimagura.
Kandi abahanga bemeza ko mu gihe cyo kuruhuka nijoro, cyane cyane iyo ugiye kuryama, atari byiza kwambara imyenda y’imbere cyane ifashe, kuko umubiri uba ukeneye kuruhuka no guhumeka uko bikwiye. Ibyiza ni uko umuntu yayikuramo cyangwa akambara iyoroshye mu gihe cyo gusinzira.
Kwambara imyenda y’imbere ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umugore. Ni icyemezo kijyanye n’isuku, uburenganzira bwo kwiyitaho no kwiyubaha. Gusa bisaba guhitamo neza ibirimo ireme, kumenya igihe cyiza cyo kuyambara, uko wayifata neza n’igihe cyiza cyo kuyihindura. Niyo mpamvu guhitamo imyenda y’imbere bijyana n’ubumenyi, kumenya ibikwiye umubiri wawe no guha agaciro ubuzima bwawe.
Ese wowe wari uzi ko imyenda y’imbere ishobora kugira uruhare runini ku buzima bwawe? Wigeze wumva ingaruka zabaye ku muntu kubera kuyambara nabi? Twandikire kuri Lazizi news, dusangize abandi ibitekerezo byubaka n’ubunararibonye bw’ubuzima busanzwe.