Inama mu rukundo, urushako n’umuryango

Urushako, ni urugendo ruhebuje ariko ntirwubakira ku rukundo gusa, rwubakira k’ubwumvikane, ubwizerane no gusangira indangagaciro. Birumvikana ko habamo amarangamutima yego, gusa ibyo biba amahame y’ubuzima bwacu bwa buri munsi mu gukomeza imibanire yacu y’ibihe byose.

Twifashishije urubuga rwitwa Love & Affection and Psychology, twabateguriye agace ka mbere kagizwe n’ibintu 5 bishobora gufasha abakundana kubaka urugo rufite ireme kandi rukomeye rutinjirirwamo:

  1. Kwirekure no kubwizanya ukuri

Ubwumvane cyangwa se guhana amakuru ni igice gikomeye cyane kigereranywa no gutera k’umutima ku buryo aho butari bizamura amakimbirane byanze bikunze. Icyo bisaba mu rukundo ni ukuba umunyakuri kandi ugatega amatwi uwo mukundana utamuca mu ijambo ndetse ibyiyumvo byawe ukabigaragaza mu kinyabupfura. Mubwizanye ukuri buri munsi kandi muhane umwanya wo kumvana.

2. Gukemura amakimbirane mu kinyabupfura

Ni ibisanzwe ko abantu bashwana kuko biri mu bigize kamere muntu aho ava akagera gusa uburyo bwo kubyitwaramo bwo buratandukanye, ikigira icyo kikumarira rero ni uko witwara neza muri icyo gihe. Icyo usabwa ni ugukomera ukirinda gukekeranya no gusakuza, Irinde guhubuka mu cyemezo ufata, ubanze uhumeke mu gihe wumva umujinya uzamutse (Icyo twita kuzamuka kw’isukari), ubundi ushishikazwe no gukemura ikibazo aho guhatanira gutsinda. Mu gukemura ibibazo mwihanganirane kandi mwubahane.

3. Kwizerana no kuba indahemuka

Icyizere gifatwa nk’urutirigongo rw’urushako (mbese niho urugo rwubakira) niyo mpamvu akanyoma wita gato gashobora kugusenyera burundu. Mu rushako gerageza kuba uwizerwa n’uwo mubana, ubike ibanga mu gihe rihari kandi mu gihe icyizere cyangiritse cyangwa kikazamo agatotsi, ihutire gusana ibyangiritse mu rukundo bigendanye n’icyizere. Mushyire mbere kwizerana kandi murinde icyo cyizere.

4. Kubabarirana bitari ibya nyirarureshwa

Abakundana bose bashobora kugirana amakimbirane kandi byose ni uko tuzi neza amafuti ya buri muntu n’amakosa umuntu wese yakora, iyo unangiye umutima ukumva utatanga imbabazi iteka uyu muntu muzahora mutandukanyijwe ntacyabahuza kitari ukumubabarira. Mu rushako jya uzirikana ko nawe utari shyashya bizatuma uca bugufi igihe yagukoshereje kuko uziko bishoboka ko wanamubabaza kurusha uko yabikoze, irinde kugarura ibyahise ngo ubimucyurire, iga kubabarira kandi mukuze uwo muco. Mwimakaze imbabazi bityo mwirinde gusubira inyuma.

5. Kumarana igihe gihagije

Mu gihe urukundo rwanyu rudafite intego rugomba kugeraho, agahuge kazatuma mutandukana byoroshye. Mu rukundo (urushako), mugene umwanya uhoraho wo kuvugana, buri munsi umwanya ushoboka, mukore ibyo mwembi mwishimira gukora bibafasha mwembi, igihe muri hamwe mwirinde za kirogoya harimo na telefoni. Mwite ku gihe mufite, mukibyaze umusaruro kandi mukirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *