Indege za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Spirit, zizwiho ubushobozi bwo kwihisha ku maradar (stealth bombers), zatangiye urugendo zivuye ku kigo cya gisirikare cya Whiteman Air Force Base giherereye muri Missouri, zerekeza ku kigo cya gisirikare cya Diego Garcia mu nyanja y’Abahinde.
Aya makuru yemezwa n’ibigaragara ku mashusho y’indege ziri mu kirere (flight tracking data), aho hagaragaye itsinda ry’indege umunani zo mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker zitanga lisansi mu kirere, zakoranye n’izo ndege za B-2 hejuru y’ikirere cya Kansas. Izi ndege zakoreshaga izina ry’itumanaho “MYTEE21,” rimwe na rimwe rikoreshwa mu butumwa bwihariye bw’indege z’intambara zifite ubushobozi bwo kwihisha ku maradar.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kwimurira ingabo n’ibikoresho bya gisirikare ku mugabane w’u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’izamuka ry’umwuka mubi bijyanye n’ibikorwa bya Iran mu bya kirimbuzi.
Mu byumweru bishize, indege nyinshi za gisirikare zirimo iz’intambara, izikurikirana amakuru n’izitwara lisansi, zamaze koherezwa muri ibyo bice. Ibi byiyongeraho ubwato bubiri bunini bwa gisirikare (U.S. Navy supercarriers) buri gukora ibikorwa hafi y’ako karere, bifatanyije n’ibindi bikoresho bya gisirikare byo mu kirere no mu mazi.
B-2 Spirit, imaze imyaka irenga 25 mu bikorwa bya gisirikare, ni imwe mu ndege za Amerika zikomeye mu kurasa ku ntera ndende, zifite ubushobozi bwo gutwara ibitwaro bikomeye yaba ibisanzwe cyangwa ibya kirimbuzi. Ishobora kugenda n’ibilometero birenga 11,000 idasubitse lisansi, kandi ikaba itagaragara kuri radar.
B-2 ifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bikomeye cyane birimo na GBU-57 Massive Ordnance Penetrator, igisasu gipima toni 13 gishobora kwinjira mu butaka no mu nyubako zikomeye mbere yo guturika.
Ibi byaha B-2 ubushobozi budasanzwe bwo kwinjira mu duce turinzwe bikomeye, by’umwihariko mu nyubako ziri munsi y’ubutaka nk’izikorwa na Iran mu rwego rw’inganda za kirimbuzi. Aha twavuga nk’uruganda rwa Fordow, ruzwiho kuba ruri munsi y’ubutaka rwarubatswe mu buryo bwo kurinda ibikorwa byaryo ku buryo ibisasu bisanzwe bitahagera.
Nubwo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika itaratangaza ku mugaragaro aho izo ndege zerekeje cyangwa impamvu y’iyo myivumbagatanyo, uburemere n’urutonde rw’indege zifatanyije n’izo B-2 zerekana ko ari igikorwa cyateguwe kera, kandi gifite aho gihuriye n’umutekano w’akarere ka Iran.

Kugeza ubu, nta gihamya y’uko hari igitero kiri hafi, ariko igihe n’uburyo iki gikorwa kibayeho kirongera gukurura impungenge ku mutekano w’akarere mu gihe imibanire hagati ya Amerika na Iran ikomeje kuzamo igitotsi.