Indege nyinshi zitwaye intwaro n’ibikoresho by’igisirikare byagenewe Ingabo za Isiraheli (IDF) zageze muri Isiraheli uyu munsi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo.
Iyo minisiteri ivuga ko ayo makuru ari “igice cy’uburyo bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare no gushyigikira ibyo ingabo za IDF zikeneye byose, haba mu kugera ku ntego z’intambara ndetse no kunoza imyiteguro n’ububiko bw’ibikoresho.”

Kuva ibikorwa bya Isiraheli byo kugaba ibitero kuri Iran byatangira, indege 14 zitwaye ibikoresho by’igisirikare byagenewe IDF zimaze kugera muri Isiraheli, hakiyongeraho izindi 800 zamaze kuhagera kuva intambara yatangira.
Minisiteri ivuga ko igice kinini cy’izo ndege cyaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.