
Mu gihe isi ikomeje kuba umudugudu umwe binyuze mu ikoranabuhanga n’ubuhahirane, indimi zifite uruhare runini mu guhuza abantu. Nyuma y’ubusesenguzi bushingiye ku mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’imiryango mpuzamahanga nka Ethnologue na UNESCO, twabahitiyemo urutonde rw’indimi 5 zivugwa cyane ku isi, hashingiwe ku mubare w’abazivuga nk’ururimi rwa mbere cyangwa uruvugwa buri munsi.
1. Icyongereza (English)
Uru rurimi rukoreshwa n’abasaga Miliyari imwe n’igice (1.5 Billion) ku isi yose aho rukoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Canada, Afurika y’Epfo, Australia n’ibindi bihugu byinshi. Impamvu kiza imbere ni uko ari ururimi mpuzamahanga rukoreshwa mu bucuruzi, siyansi, ikoranabuhanga, uburezi n’itangazamakuru.
2. Igishinwa (Mandarin Chinese)
Uru ni ururimi rukoreshwa n’basaga Miliyari imwe ndetse na Miliyoni (1.1 Biliyoni) rukaba rukoreshwa cyane mu bihugu nk’Ubushinwa, Taiwan, Singapore n’ahandi mu banyamuryango ba diaspora y’Abashinwa. Impamvu Igishinwa gikomeye ni uko ari ururimi kavukire ruvugwa cyane kurusha izindi ku isi.

3. Igihinde (Hindi)
Uru rurimi rukoreshwa n’abantu barenga Miliyoni 600 ku isi yose rukaba rukoreshwa cyane mu bihugu nk’u Buhinde, Nepal, n’ahandi mu Bahinde batuye hirya no hino. Impamvu Igihinde gikomeye ni uko ari rumwe mu ndimi zemewe n’igihugu cya kabiri gituwe cyane ku isi.

4. Icyesipanyolo (Spanish)
Uru ni ururimi rukoreshwa n’abasaga Miliyoni 500 ku isi yose aho ibihugu nk’Amerika y’Epfo, Amerika yo Hagati, Esipanye, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari byo birukoresha cyane. Impamvu yo gukomera k’uru rurirmi ni uko rukoreshwa cyane muri politiki, uburezi, n’ubuhanzi mu bice binini by’isi.

5. Igifaransa (French)
Uru ni ururimi rukoreshwa n’abasaga Miliyoni 300 ku isi yose rugakoreshwa cyane mu bihugu nk’Ubufaransa, ibihugu byinshi by’Afurika (harimo n’u Rwanda), Canada (Quebec), Haiti, n’ahandi. Gukomera k’uru rurimi bishingira ku kuba ari ururimi rw’ubuyobozi mu miryango mpuzamahanga nka ONU, AU n’ibindi.

Nubwo izi ndimi zivugwa cyane, isi ifite indimi zisaga 7,000, kandi nyinshi muri zo ziri mu kaga ko kuzimira. Gukomeza kwigisha, kuvuga no kwandika indimi z’iwacu bifasha kurinda umuco, amateka, n’indangagaciro z’abantu.