ku wa gatanu tariki ya 5 nzeri 2025, ku misozi yegereye pariki y’igihugu y’ibirunga, hazabera ku nshuro ya 20 umuhango wo Kwita izina aho ingagi 40 nshya zirimo 18 zavutse mu 2024 zizahabwa amazina. uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti: “Urusobe rw’ubuzima rusigasirwa n’imiryango, mu kurengera ejo hazaza harambye kuri bose.”Kwita izina bishingiye ku muco nyarwanda wo kwita amazina abana bavuka mumuryango nyarwanda byatangijwe mu 2005 mu rwego rwo guha agaciro ingagi no kugaragaza uruhare rwazo mu rusobe rw’ibinyabuzima. kuri ubu umaze kuba umuhango mpuzamahanga uzwiho guhuriza hamwe abaturage, inzobere n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi.ni uburyo bwo kwizihiza ubuzima bw’ingagi no gushimira abazitaho n’abazirinda. ni n’umwanya wo guhuza abaturage n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye. Kuva mu 2005 kugeza ubu ingagi 397 zimaze kwitwa amazina.

umubare w’ingagi mu birunga nawo wiyongereye uva ku 880 mu 2012 ugera hejuru ya 1,063 uyu munsi.uyu mwaka hazahabwa amazina ingagi nyinshi kurusha izindi nshuro, buri ngagi igenerwe izina rifite ubusobanuro rikomeza ubutumwa bwo kurengera ibidukikije. Kwita izina 2025 ntibizaba umuhango gusa bizaba ari gukomeza gutanga ubutumwa mpuzamahanga ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano za bose, kandi ko u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu guhuza umuco, ubukerarugendo n’ibidukikije.
