Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye kwitegura ingaruka zituruka ku ntambara iri hagati ya Israel na Iran yatangiye ku wa 13 Kamena 2025. Iyo ntambara yateje impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, ibintu bishobora no kugira ingaruka ku bihugu nk’u Rwanda bitumiza ibikomoka kuri peteroli.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi raporo ku bikorwa bya Guverinoma ku wa 19 Kamena, yavuze ko hashyizweho itsinda rihora rigenzura uko ibikomoka kuri peteroli byinjira mu gihugu ndetse n’ububiko bihunitsemo, mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyaturuka ku kuba inzira y’ingenzi ya Hormuz yafungwa.
Yagize ati: “Ubu hari itsinda ririmo kwiga uko iki kibazo gishobora kutugeraho n’ingaruka bishobora kutugiraho […] tuba dufite amakuru ya buri munsi uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze.”

Ibi bije nyuma y’uko ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka, aho akagunguru ka peteroli idatunganyije kageze kuri $78.85, kikaba cyazamutseho 7% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’intambara.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli y’Isi, kandi ko ikibazo kihaba cyagira ingaruka ku bihugu byose.
Ati: “Bizatugeraho cyane cyane bizamura ibiciro cyangwa se bigabanya ingano y’iyinjira […] ariko dukomeza kwizera ko Isi yishyira hamwe mu gukemura ibibazo nk’ibi.”
Yagaragaje ko u Rwanda rufite ibigega birindwi bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2 za lisansi, mazutu n’amavuta y’indege, ndetse ko hari gahunda yo kongera ubwo bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 334.
Dr. Gasore yavuze ko iri tsinda ryashyizweho rigenzura buri gihe uko ibigega bihagaze, kugira ngo n’iyo habaho igihombo gito mu gihe gito, igihugu kibashe guhangana nacyo mu gihe Isi ikiri gushaka ibisubizo birambye.
Iyi gahunda igaragaza ko Leta y’u Rwanda ifashe ingamba z’igihe kirekire mu rwego rwo kwirinda gutungurwa n’impinduka zituruka ku bibazo by’isi mpuzamahanga.
