Ubushyamirane hagati ya Iran na Israel bamwe batari gutinya kuvuga ko bwavamo intambara ikomeye bukomeje kugira ingaruka zikomeye mu karere no ku rwego mpuzamahanga. nyuma y’ibitero bya israel kuri Iran, havutse impungenge z’intambara yagutse ishobora gusiga ibihugu byinshi biyisangamo.mu gihe Iran yihanangirije ,inavuga ko izihorera bikomeye, ibiciro bya peteroli byazamutse cyane, bigera hejuru ya 12%

byatumye ibihugu byinshi bitangira gutekereza ku ngaruka zishobora kubaho ku bijyanye n’ubukungu n’itangwa ry’ikoreshwa rya peteroli ku rwego rw’isi.isoko ry’imigabane naryo ryahungabanye, aho abashoramari bahise batangira kugana muyindi mishinga irimo gushora nk’izahabu n’imigabane ya leta. ibi bishobora gutuma ubukungu bw’isi bukomeza guhura n’ihungabana, cyane cyane ibihugu biteye imbere byishingikiriza ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo hagati.Hari impungenge z’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kwisanga mu ntambara, cyane ko Iran yaburiye ko izagaba ibitero ku birindiro byayo mu gihe habaye intambara y’akarere.mu gihe kandi amagambo akakaye akomeje kuvugwa ku mpande zombi, amahanga arasabwa gukomeza gushaka inzira z’amahoro kugira ngo hirindwe indi ntambara yazahaza akarere n’ubukungu bw’isi yose.

