ingaruka zo gukoresha imiti nabi

Abantu benshi bajya kwa muganga cyangwa muri farumasi, bagasaba “igice cya Amoxicillin” kuko batabona amafaranga yose yo kugura dose yuzuye cyangwa undi muti. Ibi ni ikosa rikomeye ku buzima kuko umuti udafashwe uko wateganyijwe ntiwica udukoko twateye indwara. iyo udukoko twabonye umuti mucye, duhangana na wo ariko ntidupfe, bigatuma umurwayi adakira neza cyangwa indwara ikagaruka ikaze kurushaho. Koresha umuti neza kuko gufata doze idahagije bitera ubudahangarwa buke ku miti. Abahanga mu kuvura bavuga ko iyo umurwayi afashe imiti munsi ya dose yateganijwe, bituma udukoko dutera indwara tumenyera umuti, tukawurwanya, bigatuma utazongera gukiza umurwayi iyo arwaye indi ndwara y’udukoko dusanzwe dukira kuri uwo muti. Ibi bizwi nka antibiotic resistance. Mu gihe umurwayi afashe igice cy’umuti, ashobora kumva yorohewe mu minsi ya mbere, agakeka ko yakize, nyamara indwara iba ikiri mu mubiri we, igahisha ibimenyetso byayo. Iyo yongeye kuremba, kenshi aba akeneye ubuvuzi bukomeye kurushaho, rimwe na rimwe n’ibitaro.

Ingaruka ku buzima rusange bw’umurwayi kunywa igice cy’umuti ni ukwihenda. Iyo umurwayi atakize, asubira kwa muganga, agasabwa, indi miti ihenze, ndetse rimwe na rimwe kwitabwaho n’abaganga b’inzobere. Ibi byose bihenda cyane kurusha kuba yagura doze yuzuye y’umuti akiri mu ntangiriro z’indwara. Ni ngombwa ko abafite farumasi bahagarika kwakira cyangwa guha abarwayi imiti ituzuye (“half doze”) Ahubwo bakwiye gufasha umurwayi gusobanukirwa ingaruka mbi zo gufata imiti ituzuye bamugira inama yo kujya kwa muganga cyangwa gusaba ubufasha bushobora kumufasha kubona doze yose. niba ufite indwara isaba Amoxicillin cyangwa indi (Miti) antibiotic, ntukigere utekereza kunywa igice cy’umuti ahubwo banza ushake uko wabona doze yuzuye, cyangwa ushake ubundi bufasha. Kwihutira kwivuza nabi ni ukwihemukira ubwawe ndetse n’abandi . Tugomba gufatanya kurwanya imikoreshereze mibi y’imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *