Intambara hagati ya Isiraheli na Irani yahitanye abarenga 1,000 muri Irani, Amerika nayo igaba ibitero bikomeye ku byari ibigo bikora ubushakashatsi ku ngufu za kirimbuzi

Irani yatangaje ko urusobe rw’imiturirwa irinda ikirere rwayo rurimo ibikoresho byakozwe imbere mu gihugu nka Bavar-373 na Khordad-15, bigenewe kurwanya indege n’ibisasu bya misile. Uretse ibyo, Irani ifite kandi ibikoresho by’u Burusiya bizwi nka S-300, yashyizeho kuva mu 2016.

Ariko ibi bikoresho byose ntibyabujije ko ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigabwa ku bigo bya kirimbuzi muri Irani byangiza bikomeye ibikorwa bya kirimbuzi, nubwo uburemere bw’ingaruka zabyo butaramenyekana neza.

Iyi ntambara hagati ya Irani na Isiraheli yahitanye abarenga 1,000 muri Irani, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi zaho, mu gihe amasasu ya Irani yishe nibura abantu 28 muri Isiraheli, nk’uko icyo gihugu cyabitangaje.

Ibitero by’Isiraheli byibasiye cyane ibikorwa remezo bya gisirikare n’ibigo bikorerwamo ubushakashatsi bwa kirimbuzi bitandukanye muri Irani.

Ku wa 22 Kamena 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujije ku bufatanye na Isiraheli, yagabye ibitero bitigeze bibaho mbere ku bigo bikomeye bya kirimbuzi bya Irani biri i Fordo, Isfahan, na Natanz.

Nubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibyo bigo “byasenywe burundu”, ibitangazamakuru by’Abanyamerika bibivugaho ibitandukanye. NBC News, ku wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, yanditse ko hakurikijwe isesengura rya gisirikare, ikigo kimwe gusa muri bitatu aricyo cyangiritse cyane, mu gihe ibindi byangiritse ku rugero ruto.

Nubwo ibintu bitaragaragara neza, iyi ntambara iri kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane bijyanye n’iterambere rya Irani mu bya kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *