Intambara ya Okinawa: Inkuru y’amarira n’intsinzi itavugwaho rumwe

Intambara ya Okinawa yabaye mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi ku kirwa cya Okinawa, hafi y’u Buyapani. Yabaye hagati tariki 1 Mata – 22 Kamena 1945 .

Ingabo za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo zarwanaga n’u Buyapani mu rugamba rukomeye rwamaze iminsi 82. Intego y’abanyamerika kwari ugufata Okinawa kugira ngo batere u Buyapani.

Abasirikare barenga 180,000 b’Abanyamerika bateye ikirwa Abayapani barenga 100,000 barwanyije barinda igihugu cyabo, bamwe bariyahura aho kumanika amaboko.

Abaturage barenga 100,000 barapfuye, bamwe biciwe mu mirwano, abandi bishwe n’ingabo zabo. Ku wa 22 Kamena 1945, Amerika yafashe Okinawa, intambara isoza urugamba rukomeye cyane mu mateka ya Aziya.

Iyi ntsinzi yatumye Amerika ifata icyemezo cyo gukoresha ibisasu bya kirimbuzi muri Hiroshima na Nagasaki nyuma y’amezi make. Uru ni urugamba rwerekanye ububi bw’intambara, uko abaturage basanzwe bayiguyemo kandi bigasiga igikomere ku mateka y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *