Intambara Yagutse Hagati ya Israël n’Iran: Amakuru Agezweho

Intambara hagati ya Israël na Iran igeze ku munsi wa yo wa 5 igenda ikaza umurego, aho ubuyobozi bwa Tel Aviv na Tehran burwanisha imbaraga z’intwaro za kirimbuzi na gisirikare. Ibisasu na misile biraswa mu bice bitandukanye—kandi abaturage bakomeje kuyigwamo.

Israël, mu gikorwa cyayo cyiswe Operation Rising Lion, yarashe ahantu harenga 100 harindishijwe ingabo, sitasiyo za gisirikare n’ibigo bya nikleyeri biri muri Iran. Raporo zivuga ko Israël yashoboye gusenya hafi 1/3 cy’ububiko bw’ibisasu bya Iran, hamwe n’igice cy’ingabo zirinda umutekano mu murwa mukuru Teherani. Hishwe abayobozi bakuru b’ingabo za Iran n’abahanga mu bya nikleyeri.

Muri Iran abapfuye barenga gato 224, ; benshi ni abasirikare, ariko n’abasivili bapfiriye mu bitero birimo ibyibasiye ibitaro n’ahatuye abantu. Ni mu gihe Israel nayo yagize igihombo kuko hari abapfuye 24, barimo abasivili n’abasirikare.

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagariye abaturage ba Teherani guhita bava mu mijyi kubera impanuka ikomeye bashobora guhura na zo. Ibihugu bigize G7 byemeye ko Israël ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, ariko bisaba Iran ko yava mu nzira yo gutera misile no gukora intwaro za kirimbuzi. Hari impungenge zikomeye z’uko intambara yakwiyongera ikagera ku bihugu by’akarere cyangwa bikaba igitutu ku mahanga menshi.

Iran ikomeje kugira amagambo akomeye yo kwihimura mu gihe Israël nayo ititeze gusubiza amagambo usibye kuba yiteguye gukomeza ibikorwa byo gusenya ingabo n’ibikorwaremezo bya Iran. Ibi bishobora zo kuba byatuma ibihugu byugarijwe bishobora no gusohoka mu masezerano mpuzamahanga ya NPT (Treaty on the Non-Proliferation of Nuclear Weapons), ibintu byagira ingaruka ku mutekano w’isi yose. Hari impungenge z’uko ibikorwa bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, bitewe n’aho ibisasu bishobora kurasirwa nk’ibitaro, ibiro by’itangazamakuru, n’ahandi hatuwe n’abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *