
Ku wa 10 Nyakanga 1940, hatangiye intambara y’amateka izwi cyane nka Battle of Britain, ari na yo ntambara yo mu kirere yabaye iya mbere ikomeye mu mateka y’intambara z’isi.
Iyi ntambara yabaye mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, ubwo u Budage bwa Adolf Hitler bwari bumaze gutsinda ibihugu byinshi by’i Burayi.
U Budage bwari bufite umugambi wo kugaba igitero ku Bwongereza mu buryo bugaragara, binyuze mu gikorwa cyitwaga Operation Sea Lion. Ariko kugira ngo babashe kugaba igitero ku butaka, byasabaga kubanza kwigarurira ikirere cy’u Bwongereza. Ku bw’ibyo, abasirikare b’u Budage bo mu mutwe w’indege (Luftwaffe) batangiye ibitero bikomeye byo gusenya ingufu z’indege z’Abongereza no gutwika imijyi.
Icyakora abasirikare b’u Bwongereza bo mu mutwe w’indege (Royal Air Force – RAF) bagaragaje ubutwari budasanzwe, barwana bifashishije indege zigezweho nka Spitfire na Hurricane. Abasirikare b’Abongereza, bayobowe n’umuyobozi w’ikirere Sir Hugh Dowding, babashije gutsinda ab’Ubudage mu kirere, babuza Hitler kubona intsinzi yashakaga.
Iyi ntambara yatinze kugeza mu Ukwakira 1940, isiga u Bwongereza bukiri igihangange kandi butigaruriwe mu maboko ya Hitler. Byabaye ikimenyetso cy’uko u Bwongereza bushobora kwirwanaho kandi bigahindura icyerekezo cy’intambara yose, bikarangira Amerika n’ibindi bihugu bikomeye biza gufasha guhagarika u Budage n’Abagenzi babo (Axis Powers).
Iyi ntambara yakurikiwe n’ijambo rya Minisitiri w’Intebe Winston Churchill wavuze amagambo azwi cyane: “Never in the field of human conflict was so much owed by so many to so few.” Bishatse kuvuga ko abantu benshi babereyemo umwenda mwinshi abantu bake barwanye mu kirere.