inteko rusange y’abadepite igiye kwemeza itegeko rishya rizagenga imirimo y’ubuhanga mu myubakire

inteko rusange y’umutwe w’abadepite iritegura kwemeza umushinga w’itegeko rigamije gutanga umurongo uhamye ku mirimo y’ubuhanga mu myubakire, ubwubatsi, ndetse no mu gupima no kugenzura ibikoresho n’ibiciro mu bikorwa by’ubwubatsi.

uyu mushinga w’itegeko uzita ku nzego eshatu z’ingenzi harimo ubuhanga mu guhanga inyubako, ubuhanga mu bwubatsi,ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano n’ibiciro by’ibikoresho bikoreshwa mu kubaka.depite Munyangeyo Théogène, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucukuzi yavuze ko iri tegeko rizaba igisubizo ku byuho byagaragaraga mu mategeko yari asanzwe agenga imyubakire n’ibikorwa remezo, ndetse rikazafasha no kurushaho kurengera ibidukikije.Yagize ati:”iri tegeko rizatanga umurongo uhamye w’uko imyubakire igomba gukorwa hashingiwe ku bumenyi n’ubunyamwuga, bikazafasha no gukumira ibibazo by’ubuziranenge mu nyubako.”mu by’ingenzi biteganywa muri iri tegeko, harimo no gushyiraho ikigo gishinzwe guhanga inyubako mu Rwanda. icyo kigo kizaba gifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame y’ubunyamwuga mu myubakire, gutanga uburenganzira ku babishoboye, no guteza imbere imyubakire ibereye u Rwanda.iri tegeko rishya ryitezweho gutuma imyubakire ikorwa mu Rwanda igira ireme, rishingiye ku buhanga no ku mahame mpuzamahanga ajyanye n’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *