
Mu gihe ibiciro bya internet bimaze igihe ari inzitizi yo kubona interineti mu bice byinshi by’isi harimo na Afurika, birashimishije kubona hari ibihugu bya Afurika biza ku isonga mu kugena ibiciro bihendutse, bigatuma isi y’ikoranabubuhanga igera ku benegihugu babyo.
Ibi bihugu bitanga internet ihendutse bitewe n’impamvu zitandukanye nk’irushanwa rikomeye mu bucuruzi bw’itumanaho n’ishoramari rikomeye ry’ibikorwaremezo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yari mu nama ya ‘Smart Africa’ yabwiye abakuru b’ibihugu bayitabiriye ko icyorezo cya Covid 19 cyerekanye ko guhuza atari byiza gusa bikwiriye kuba inshingano
Yagize ati: “Imirimo myiza y’ejo hazaza izashingira kandi ku buhanga bw’ikoranabuhanga ndetse no mu buryo bwa digitale.”
Kugira internet ihendutse ntabwo ari ikiguzi cya internet gusa ahubwo ni no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.
Kuba igihugu gifite internet ihendutse bivuze ko abaturage bacyo bashobora kugira amakuru ahagije Kandi uko umubare w’abakoresha interineti wiyongera, bitanga ishusho nziza urwego rw’ikoranabuhanga rufite mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Urubuga rwa Cable.co.uk ruyobora umurongo mugari w’itumanaho wa Televiziyo na telefone ruherutse gusohora raporo ku gipimo mpuzandengo cya GigaByte imwe (1GB) yakomotse ku isesengura ryimbitse ry’ipaki zirenga 5,600 za internet zitangwa ku isi hose.
Nk’uko raporo ibigaragaza, dore urutonde rw’ibihugu bya Afurika bifite ibiciro bihendutse ku isi kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2023:
Ku isonga mu bihugu bya Afurika bitanga Internet ihendutse ku baturage byazo haza Malawi aho ikiguzi cya internet ari 492 Rwf/GigaByte(GB), gikurikirwa n’igihugu cya Nigeria aho internet igeze kuri 505 Rwf/GB, ku mwanya wa gatatu haza Ghana ku giciro cya 518 Rwf/GBs.
Ku mwanya wa kane haza Somalia kuri 648 Rwf/GB, hagakurikiraho DRC ku mafaranga 674 Rwf/GB ku mwanya wa gatandatu hakaza u Rwanda ku giciro cya 713Rwf/GB, rugakurikirwa n’Uburengerazuba bwa Sahara aho internet igura 751 Rwf/GB.
Ku mwanya wa munani turahasanga Kenya ku giciro cya internet kingana na 764 Rwf/GB, kigakurikirwa na Morocco kuri 816 Rwf/GB, ku mwanya wa cumi hakaza igihugu cya Egypt ku giciro cya 842 Rwf/GB.
Uko ibihugu bya Afurika bizamuka mu iterambere biragenda bigerageza koroshya uburyo bwabyo bwo kubona internet ku benegihugu babyo nk’imwe mu nzira zo kubona amakuru, kwagura amahirwe yo kwiga, guhanga udushya no kubona serivisi za Leta.