Mugihe isi ikomeje kugira umuvuduko udasanzwe, indwara zo mu mutwe nka stress n’agahinda gakabije ziri mu byugarije abantu cyane. ariko se wari uzi ko inyoni zishobora kuba Umuti wo kugabanya iyo stress, zikanatuma ubuzima bugenda neza? Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya King’s College London bwerekanye ko kumva amajwi y’inyoni bishobora gutuma umuntu agira ubuzima bwo mu mutwe bwiza, ndetse bikagabanya ibyago byo kugira agahinda gakabije no kwiheba.

Dr. Andrea Mechelli, umwarimu muri King’s College, yagize ati:“Twabonye ko igihe umuntu agiye ahantu hari inyoni cyangwa akumva amajwi yazo, agira impinduka nziza ku bwonko, by’umwihariko ku gice kirebana no gutuza n’imikorere y’ubwonko n’umubiri.” inyoni, nubwo ari ibiremwa dutekereza ko ari iby’ishyamba gusa, zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu. ibi binashimangirwa n’ibigo byinshi byita ku buzima n’ibidukikije, aho usanga byifashisha amajwi y’inyoni mu buvuzi bwo guturisha abantu(relaxation therapy) inyoni si inyamanswa gusa z’umutuzo, ni abaganga batavuga .nahawe ho gutangira urugendo rwo kwisubiza umutuzo ukanivura stress wihatira kumva amajwi y’inyoni aho uri.
