Inyubako 10 zihenze kurusha izindi mu Rwanda-ikimenyetso cy’umuvuduko w’iterambere

Ugereranyije n’imyaka yashize, ubu u Rwanda rugenda ruba icyitegererezo mu kubaka ibikorwa remezo bihanitse kandi bijyanye n’igihe. Inyubako z’akataraboneka zigaragara mu mujyi wa Kigali n’ahandi, zerekana intambwe igihugu cyateye mu bukungu, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Dore urutonde rw’inyubako 10 zihenze kandi zifite agaciro gakomeye mu iterambere ry’igihugu:

1. Kigali Convention Centre (KCC) ihagaze akayabo k’asaga Miliyoni 300 z’Amadorali y’Amerika, ikaba iherereye Kimihurura. Ikorerwamo ibikorwa birimo kwakira inama mpuzamahanga nyinshi zitandukanye na Hoteli (Radisson Blue) nk’ubucuruzi.

KCC (Kigali convention center) yafunguwe 2016 ikaba inyubako izwi cyane mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga ifite ishusho y’igiseke nka kimwe mu bikoresho Nyarwanda bigaragaza umuco w’Igihugu.

2. Kigali City Tower (KCT)

Ibarirwa agaciro hafi Miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika (20$) ikaba iherereye, Nyarugenge. Iyi nyubako itangirwamo serivisi nyinshi, harimo ibiro by’ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi n’indi mirimo ibyara inyungu, nk’amaduka, ikaba ifite inyubako zigeretse zigera kuri 20. Niyo nyubako ndende mu Rwanda. Iyi nyubako kandi ni ikimenyetso cy’umujyi uganisha ku miterere ry’imijyi y’isi.

3. Intare Conference Arena & Village

Iyi nyubako ibarirwa hafi Miliyoni 30 z’Amadolari y’Amerika ikaba iherereye Rusororo. Ni ahantu hatunganyijwe ku rwego rwo hejuru, hifashishwa mu nama z’abakuru b’ibihugu, amahugurwa y’abayobozi ndetse n’imyidagaduro.

4. Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR Headquarters)

Iyi nyubako ibarirwa asaga miliyari 60+z’amafaranga y’u Rwanda iherereye mu mujyi wa Kigali ikaba icyicaro gikuru cy’ubukungu n’ifaranga mu Rwanda, umwihariko wayo uwusanga mu mutekano n’ikoranabuhanga rikoreshwa imbere muri yo.

5. Vision City Phase 1

Asaga Miliyoni 150 z’Amadolari y’Amerika niyo abarwa nk’agaciro kaho ikaba iherereye Gacuriro, Gasabo Uyu kandi ufatwa nk’umushinga wa mbere munini w’amacumbi mu gihugu, hafite umwihariko w’ isuku, hagaragara neza harimo umutekano n’ibikorwaremezo byose by’ibanze.

6. Serena Hotel Kigali

Asaga Miliyoni 30 z’Amadolari y’Amerika niyo abarirwa iyi nyubako iherereye mu Kiyovu. Ni Hoteli y’inyenyeri 5 yakira inama zikomeye n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru. izwiho gutanga serivisi zinoze n’uburanga bwayo butuma hakurura abakerarugendo basura igihugu.

7. Makuza Peace Plaza

Agaciro kayo kabarirwa muri miliyari 30+z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako ibarizwa rwagati Kigali (CBD) Ihuriweho n’amaduka, ibiro,nibindi bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi

8. Marriott Hotel Kigali

Asaga Miliyoni 60 z’Amadolari y’Amerika niyo abarirwa kuri iyi nyubako ikaba iherereye Kimihurura. Ifite ibyumba birenga 250 byujuje ibisabwa ngo byakire abashyitsi bakwifuza kuraramo, harimo ibyumba na salle z’inama, piscine, n’ibindi bikorwa bikoreshwa n’ingeri zitandukanye zabahagana. Iyi Hoteli izwiho kwakira inama mpuzamahanga n’ibirori bikomeye by’icyubahiro.

9. Ministère des Affaires Étrangères (MINAFFET Complex)

Ibarirwa agaciro k’asaga miliyari 40+ y’Amanyarwanda. Iherereye ku Kimihurura. Ifite ibice byinshi by’ikoranabuhanga rigezweho, igafasha mu buhahirane bw’u Rwanda n’amahanga mu buryo bwa diplomasi.

10. Norrsken Kigali House

Iyi nyubako ibarirwa agaciro k’asaga miliyari 20+ y’Amanyarwanda kuzamura, iherereye mu Kiyovu ikaba icyicaro cy’udushya n’ikoranabuhanga, cyakira ba rwiyemezamirimo bato n’ibigo by’ikoranabuhanga. Yahoze ari inyubako ya BNR, ikaba yaravuguruwe neza nyuma ikimurirwamo izindi serivisi ari nako yongererwa ubushobozi.

Gusa nubwo ibiciro by’izi nyubako bishingiye ku makuru rusange atangazwa na Leta, abashoramari n’ibindi bitangazamakuru, bimwe bishobora guhinduka bitewe n’ivugururwa cyangwa ibindi bikorwa by’inyongera bigenda bishyirwaho mu bihe bitandukanye.

1

  1. ↩︎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *